Digiqole ad

Bruce Melodie yarokotse impanuka y’imodoka

 Bruce Melodie yarokotse impanuka y’imodoka

Iyo niyo modoka ya Bruce Melodie mbere yuko yangirika

Itahiwacu Bruce umuhanzi umaze kugira umubare munini w’abakunzi b’ibihangano bye ‘Abafana’ mu muziki w’u Rwanda uzwi nka ‘Bruce Melodie’, yarokotse impanuka y’imodoka ngo yagombaga gushyira ubuzima bwe mu kagaga.

Iyo niyo modoka ya Bruce Melodie mbere yuko yangirika
Iyo niyo modoka ya Bruce Melodie mbere yuko yangirika

Amakuru Umuseke ukesha Jean de Dieu umujyanama we ‘Manager’, avuga ko yakoze impanuka mu gihe yavaga muri studio ajya mu rugo. Muri uko gutaha imodoka ye iza kuvamo ipine bituma imodoka irenga umuhanda.

Akomeza avuga ko uretse kuba imodoka ye yangiritse ndetse na Bruce Melodie agakomereka mu gahanga, nta kindi kibazo kinini iyo manuka yamuteye yatuma ahagarika imishinga ye.

Ati “Bruce Melodie yakoze impanuka gusa nta kintu kinini yamutwaye uretse gukomereka hejuru y’ijisho nko mu gahanga. Kuko twagerageje no kujya kwa muganga ngo barebe ko nta kindi kibazo, batubwira ko nta bikomere by’imbere mu mubiri yagize”.

Iyo mpanuka yabaye ahagana saa tanu z’ijoro ‘23h00’ mu ijoro ryo ku wa gatatu rishyira ku wa kane mu muhanda ugana kwa Bruce Melodie i Kanombe.

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi barimo guhabwa amahirwe menshi ugereranyije n’abandi yo kuba yakwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star6.

Kubera ko bwa mbere yitabira iri rushanwa mu nshuro ebyiri amaze kuryitabira, yegukanye umwanya wa gatatu. Ku nshuro ye ya kabiri aza kwegukana umwanya wa kabiri yari ahanganiyeho na Knwoless.

Kuri ubu Bruce Melodie aza ku mwanya wa mbere mu bahanzi bashobora kwitwara neza mu gihe azaba ahanganye cyane na Jules Sentore, Urban Boys, Christopher, Umutare Gaby mu bijyanye no kuririmba by’umwimerere ‘Live’.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Imana ishimwe ko ya murinze kd turamwifuriza amahirwe muri PGGSS6 kd ayitwaye yaba abikwiye rwose

Comments are closed.

en_USEnglish