Digiqole ad

“Bruce Melodie ni umuhanzi nubaha cyane”- Christopher

Muneza Christopher umuhanzi ukunzwe cyane mu njyana ya R&B muri iyi minsi, bitewe n’bitewe n’ubuhanga agaragaraza benshi batekereza uko azaba yitwara mu bihe bizaza, aratangaza ko asanga mugenzi we Bruce Melodie ari umuhanzi ukomeye cyane.

Christopher (ibumoso) na mugenzi we  Melodie (iburyo)
Christopher (ibumoso) na mugenzi we Melodie (iburyo)

Ibintu bidakunze kubaho hagati y’abahanzi ko umwe yakwemera ko mugenzi we ashoboye cyangwa amutinya bitewe n’uburyo amubona, Christopher we asanga nta mpamvu yo guhisha ikintu kigaragara.

Mu kiganiro na Salus Relax Christopher yatangaje ko asanga umuhanzi mugenzi we ukora injyana ya R&B ndetse banahanganye mu guhatanira igihembo cya Salax Award, Bruce Melodie ari umuhanzi ushoboye kandi ufite ejo hazaza heza.

Yagize ati “Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi mbona bafite imbaraga n’ubuhanga muri muzika akora, kugeza ubu nsanga ari umuhanzi u Rwanda rufite w’ejo hazaza.”

Christopher yakomeje agira ati ” Uyu muhanzi ndamwubaha rwose kuko arashoboye.”

Biteganyijwe ko Christopher azashyira ahagaragara album ye ya mbere yise ‘Habona’ tariki ya 15 Gashyantare, 2014 muri Serena Hotel aho azaba ari kumwe n’abahanzi nka Dream Boys, Tom Close, Dinah ndetse na Knowless.

Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • christopher keep it up kuko ujya juzamuka abanza kumenya weakness ze. urashoboye kdi ushyizemo ingufu uzamurushya

  • WOWW!ni byiza cyane courage brother kuba ubona ubuhanga bwa bagenzi bawe ukabibubahira.guca bugufi bibanziriza kuzamurwa.Bruce melody ni umuhanga cyane peeee..arko nanzeko hari indirimbo yatangiye kugenda akora zimutesha agaciro nkimwe nuriya mu type ngo ni Dr njiji.naho ubundi afite ubuhanga butangaje

  • mwitondere melodie nanjye naramwemeye muri grand audit ejobundi dutora miss ntagushidikanya christophe arimukuri pe nawese umuntu uzana gitari gusa agasaza abantu wowe ubyumva gute musaza ahubwo benshi ntibazi kubana christophe rerowe yasanze ariyo nzira nziza courage pe

  • Christopher numwana mwiza rwose benshi mu bahanzi bariyemer bakaba nabanyamatiku naho Bruce nibyo ntagushidiknya ni uwe mu bahanzi beza dufite mu bihe birimbere

  • Nuko nuko chri rwose mwembi ndabemera kd ndabakunda gusa umurusha kudasamara nkakumwe yatubwiye ngo niduashaka tubimwangire.ni ukuri muriyubashye kd mukunde Imana kurushaho.iyo mba mu rd nari kuzaza kuri lnc ariko ntacyo ndi kukaweb.

  • christopher , ndakwemera cyane kdi ufite ijwi ryiza cyane , n’ indirimbo zawe zifite umwimererere courage

  • Christopher ndamwemera pee!!!undirmbira neza kabisa

  • kwinjira na ngahe mugitaramo tuzagurirahe ticket

Comments are closed.

en_USEnglish