Digiqole ad

Bruce Melodie mu bashobora kwegukana Guma Guma

 Bruce Melodie mu bashobora kwegukana Guma Guma

Bruce Melodie mu ndirimbo ze zikunzwe cyane zirimo ‘Umutwe’ n’izindi

Itahiwacu Bruce cyangwa se Bruce Melodie mu muziki, ni umwe mu bahanzi bahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ririmo kuba ku nshuro ya gatandatu.

Bruce Melodie mu ndirimbo ze zikunzwe cyane zirimo 'Umutwe' n'izindi
Bruce Melodie mu ndirimbo ze zikunzwe cyane zirimo ‘Umutwe’ n’izindi

Impamvu bamwe mu bakurikirana ibikorwa by’uyu muhanzi bavuga ko ashobora kwegukana iri rushanwa nubwo hari n’abandi barishaka, ni uburyo mu myaka itatu ishize aryitabira agenda akuraho umwanya umwe buri mwaka.

Bityo bikaba imwe mu mpamvu bashingiraho bavuga ko iri rushanwa ashobora kuryegukana mu gihe nta cyaba gihindutse mu bindi bitaramo bine bisigaye birimo bitatu bizabera mu Ntara na kimwe kizabera i Kigali ari nacyo cya nyuma ‘Final’.

Mu mwaka wa 2014 ubwo yitabiraga iri rushanwa bwa mbere, yari kumwe n’abahanzi batandukanye bakomeye barimo Knowless, Jay Polly na Dream Boys.

Icyo gihe yaje kwegukana umwanya wa gatatu mu bahanzi 10 bari baritariye iryo rushamwa nkuko bizwi. Umwanya wa mbere waje kwegukanwa na Jay Polly.

Umwaka 2015 Bruce Melodie yahabwaga amahirwe yo kwegukan iri rushanwa kubera umubare munini yarushaga abandi wari umushyigikiye. Gusa yaje kwegukana umwanya wa kabiri atsinzwe na Knowless waje imbere mu bafite amajwi menshi mu butumwa bugufi ‘SMS’ bityo yegukana igikombe.

Kuba yaragendaga agarukira mu myanya ya nyuma, ngo niyo mpamvu afite ikizere cyo kwegukana iri rushanwa uyu mwaka wa 2016 nkuko abivuga.

Mu kiganiro yagiranye na Umuseke, Bruce Melodie yavuze ko nta muhanzi yumva afitiye ubwoba kurusha abandi. Ko icyo areba ari uko agomba kwitwara neza nkuko abisabwa n’irushanwa akazi kakazaba ak’abakemurampaka.

Mu bahanzi bari imbere mu kwitwara neza mu bitaramo bine birangiye, harimo Bruce Melodie, Urban Boys, Danny Nanone, Christopher na Jules Sentore.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish
en_USEnglish