Bruce Melodie azahura na Jason Derulo muri Coke Studio
Bruce Melodie uhagarariye u Rwanda mu bihugu 17 by’Afurika bifite abahanzi bazitabira ibitaramo bya Coke Studio muri Kenya, azagira amahirwe yo guhura no kuririmbana na Jason Derulo Umunyamerika ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo yise ‘Swala’.
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa Coke Studio witwa ANYIKO, yatangaje ko Jason Derulo icyamamare ku isi mu njyana ya Afro/Pop yemeye kuzitabira ibyo bitaramo bya Coke Studio.
Muri “Coke Studio Africa” batumira abahanzi banyuranye bo muri Africa bagafatanya gusubiramo indirimbo zabo zikunzwe cyangwase zakunzwe n’ibyamamare bitandukanye.
ANYIKO avuga ko ibyo bitaramo bihuza abo bahanzi bitari irushanwa bahatanira ngo umwe aryegukane. Ahubwo ari umwanya ku bahanzi bato bazamuka wo guhura n’ibyamamare.
Ibihugu 17 byashyizwe ahagaragara ko bizaba bifite abahanzi babihagarariye muri ibyo bitaramo, harimo Afurika y’Epfo, Kenya, Uganda, Tanzania, Rwanda, Ethiopia, Nigeria, Ghana, Angola, Zimbabwe, Togo, Cote d’Ivoire, Madagascar, Mauritius, Mozambique, DRC na Cameroon.
Nk’uko byashyizwe ahagaragara n’umuvugizi wa Coke Studio, yanavuze ko ibyo bitaramo bizashobora gukurikiranwa ku matelevision y’ibihugu bisaga 30 byo muri Afurika.
Coke Studio yagiye itumira abahanzi barimo Ne-Yo, Chris Brown, Trey Songz abo bose bakaba baheruka muri Kenya. Ikaba inafitanye amasezerano y’umwihariko na Jason Derulo ugiye kuza, Jay Sean, Edward Maya, na Flo Rida.
Iyo nzu kandi yakoranye n’abahanzi bo mu karere barimo Jose Chameleon, Julianna Kanyomozi, Fally Ipupa, Diamond Platnumz, Ali Kiba, Sauti Sol n’abandi.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW