Digiqole ad

Bruce Melodie agiye kwerekeza mu bucuruzi

 Bruce Melodie agiye kwerekeza mu bucuruzi

Bruce Melodie agiye gucuruza imyambaro yanditse izina ry’itsinda ry’abafana be”Igitangaza”

Itahiwacu Bruce umuhanzi mu njyana ya R&B uzwi cyane nka Bruce Melodie muri muzika nyarwanda, agiye gufatanya ubuhanzi ndetse n’ubucuruzi bw’imyenda azitirira itsinda ry’abafana be ryitwa (Ibitangaza).

Bruce Melodie agiye gucuruza imyambaro yanditse izina ry'itsinda ry'abafana be"Igitangaza"
Bruce Melodie agiye gucuruza imyambaro yanditse izina ry’itsinda ry’abafana be”Igitangaza”

Ni nyuma y’aho uyu muhanzi yegukaniye umwanya wa kabiri mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star5 ari no ku nshuro ye ya kabiri yitabira iri rushanwa rihuza abahanzi 10 baba bakunzwe cyane mu Rwanda.

Mu kiganiro na Umuseke, Bruce Melodie yatangaje ko agiye kwerekeza mu bucuruzi bitewe nuko yagiye abisabwa n’abafana be bashinze itsinda rimushyigikira mu bikorwa bye byose.

Yagize ati “Nagiye mbisabwa kenshi ko nshobora kwagura umubare w’abafana banjye bari hirya no hino bitwa (Ibitangaza) nciye mu bucuruzi bw’imyenda iriho amafoto yanjye.

Nyuma y’amezi agera muri atandatu rero turi mu irushanwa ritari ryoroshye ubu nibwo ngiye gushyira imbaraga ku gitekerezo cy’abafana banjye. Kuko nta n’umwe uzasigara mu Rwanda adafite uwo mwambaro wanjye”.

Uretse ibyo bikorwa by’ubucuruzi, Bruce Melodie bivugwa ko ashobora no guhita yerekeza mu Bubiligi mu bitaramo bimwe na bimwe azahakorera.

Iras Jalas

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ese komutatubwiye Bruce Melody yahembwe amafaranga angahe muri PGGSS?dream boys ko yabaye iya gatatu bkayiha 7millions bruce we yahawe angahe?murakoze

  • BRUCE ganayo rwose natwe tuzayigura kandi ubutaha uzatsinda ntugire ikibazo tukurinyuma

  • Muvandi gira vuba natwe tuza yi gura

Comments are closed.

en_USEnglish