Digiqole ad

Brezil: Gusana intoki za Yezu w’i Rio de Jeneiro bizatwara amezi ane

Abafundi bo muri Brezil batangiye akazi katoroshye ko gusana intoki ebyiri zo ku kiganza  cy’ishusho y’ikibimbano ya Yezu yubatse mu mujyi wa Rio de Jeneiro muri Brezil. Izi ntoki ziherutse gukubitwa n’inkuba mu mvura y’umuvumbi yaguye mu  mpera z’icyumweru gishize.

Aka kaboko kareshya na metero 38 z'uburebure
Aka kaboko kareshya na metero 38 z’uburebure

Abayobozi bakuru bo muri kiriyi gihugu  bavuga ko imirimo yo gusana  izi ntoki izamara amezi ane. Ukuboko  kw’iburyo gufite intoki zangiritse kureshya na metero 14  z’uburebure.

Ubundi iki kibumbano kireshya na metero 38  z’ubujyejuru na metero 8 z’umuzenguruko. Gifite uburemere bwa tone 635. Kibarirwa mu bihangano birindwi  byakozwe n’abantu bitangaje kurusha ibindi ku Isi.

Iyi shusho ya Yezu yubatswe ku musozi witwa Corcovado, ahirengeye umujyi w’ubukungu wa Brezil witwa Rio de Jeneiro. Uyu musozi ufite ubutumburuke bwa metero 2000.

Ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko bugiye gushyira ibyuma byinshi birinda inkuba kuri iriya shusho mu rwego rwo kuyirinda cyane cyane ko yinjiriza igihugu amafaranga menshi aturuka ku bukerarugendo.

Hateganyijwe aho abafundi basohokera bajya gukora akazi kabo
Hateganyijwe aho abafundi basohokera bajya gukora akazi kabo
Umukozi biba ngombwa ko  aca mu mwanya wasizwe mu mutwe wa 'Yesu'
Umukozi biba ngombwa ko aca mu mwanya wasizwe mu mutwe wa ‘Yesu’ wa Rio
Bamwe mu bafundi basohokera hariya.
Bamwe mu bafundi basohokera hariya.
Bamanukira ku ijosi bagana ku rutugu
Bamanukira ku ijosi bagana ku rutugu
Uru rutoki nirwo rwangijwe n'inkuba mu cyumweru gishize
Uru rutoki nirwo rwangijwe n’inkuba mu cyumweru gishize
Iyi mirabyo n'inkuba nibyo byangije Ishusho ya Yezu i Rio Jeneiro
Iyi mirabyo n’inkuba nibyo byangije Ishusho ya Yezu i Rio Jeneiro
Iyi shusho yubatswe ku musozi Corcovado ahirengeye Rio de Jeneiro
Iyi shusho yubatswe ku musozi Corcovado ahirengeye Rio de Jeneiro
Ba mukerarugendo baba baje kwirebera iyo shusho
Ba mukerarugendo baba baje kwirebera iyo shusho

Source: Dailymail

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Imana yacu iravuga ngo ntimuzikubite imbere yikintu cyose kibajwe cyangwa kibumbye ntimuzakiramye kandi iyo iri mwijulu ni Imana ifuha ubwose ntimuzi ukuntu yajanjaguye Bayali?

  • Ndebera namwe ukuntu Imana yihangana, niba yarababajwe n’abisiraheri bakoze Incarnation de la Puissance divine mu nyana, byayishimiye bakoze incarnation de la puissance divine mu gishushanyo kibumbwe n’intoki z’abafundi, Ahaaa … abantu…, ikibabaje ni uko bene izi systeme nizo abantu bakunze, bayobotse…

  • Sinzi abantu uko batekereza. Ishusho (monument) ryibutsa umuntu w’igihangange kandi w’ingirakamaro ntibivuga kurisenga. Ubu se ko habaho ibendea ry’igihugu, inyubako n’amashusho y’amateka, amashusho y’intwari nka Mandela, Tour Eiffel, filmes zivuga ku buzima bw’ibirangirire,etc. kuki Yezu we atakubakirwa ishusho imwibutsa abantu? Habaho inzira nyinshi ya expression: inyandiko (benshi bagarukiraho ), amashusho, amajwi, etc.

  • Iyi shusho imeze nk’iy’i Kibeho (i Nyarushishi).Ibikoresho bitagatifu ni ukubyubaha, ndetse nta mu Christu ukwiye kunyura ku ishusho ya Bikiramariya atayunamiye kuko aha hantu harimo ibanga ryahishuriwe abagize Imana (aba Christu catholiques nyakuri), ntimuzi se ko hari abantu bagiye bahura n’ingaruka zo gushwanyaguza ibikoresho bitagatifu nk’uwashwanyaguje ishapule agahita asara.Ntimuzi umugabo wibye urugi rwo kuri chapelle (Lourde-Huye)maze inyenyeri ikamubuza amahoro mpaka arushubijeyo, ntimubona se iyo Padiri atambagije isakaramentu ry’ukaristiya mu Ruhango,maze abantu bagahita bakira indwara? Ibyiza ni byinshi ntawabirondora ngo abishobore. Mwitonde rero.

  • Mana ube Hafi….
    Mana ube hafi maze utabare isi yawe…
    Dore warayiduhaye none rubanda rurayangiza……
    NZABAMBARIRWA BANYARWANDA !!!!!!!!!!!

  • Kuba yakubiswe n’inkuba cyari ikimenyetso cyuko abasenga yesu nabo bazakubitwa n’inkuba kumunsi w’imperuka. Mbabazwa n’abatari aba Jehovah Witness

    • umuswa gusa ,wowe usenga iki ?ahubwo uragowe wamusenzi weee

      • Kombona nawe se utukanye nshuti. Muzababonera ku mbuto zabo.

  • Imana itanga ibimenyetso abantu ntibabimenye kuko bafunze ipaziya mu maso.Ubwo se murabona ahubwo imana itarafushye. Irababurira ntibumve.Iki ni igihe cyo kugarukira Imana ya abrahamu na Issaaka na Yakobo. Yesu s Imana ahubwo ni intumwa y’Imana.Upinga asome Yohana

    • haranditse ngo ntimuzikubite imbere y ishusho iyo ariyo yose, cg ikintu cyo mu ijuru, etc.kuko Imana ari Umwuka n abayisenga bayisenga mu Mwuka. Yezu yabayeho , iyo ashaka gusiga ishush ye aba yarayisize, ariko nta numwe wigeze amushushanya kugirango ibyanditswe bisohozwe,kuko niba Imana yaratubujije kunamira igishushanyo,ikibumbano icyo ari cyo cyose,ntago yarikwemera ko hagira ushushanya Yezu Kristu,kuko abantu bari kuyoba,cyane cyane ko hari amadini asenga ibishushanyo, aya rero uyabwirije yari kuvuga ati se ko namwe backristu musenga igishushanyo,so niyo mpamvu nta shusho nimwe ya YEZU yigeze ifatwa akiriho,ibi byose mubona ni imyaduko y abazungu, baje nashushanyije Yezu mu ishusho y umuzungu kugirango twumeko aribo batoranyijwe maze tubayoboke, ibi ni mu rwego rwo gukoroniza umwirabura wese kugirango aho umuzungu ageze ,umwirabura azajye avuga ati ndiyo bwana, uranduta kuko na Yezu yari umuzungu. Ariko ukuri ni uko Yezu yaziye abantu bose kandi amateka y abisiraheli ba kera yerekana ko bari abirabura, bivuzengo na Yezu yari umwirabura kuruhu. urugero: bagenze mu butayu,bibiliya iravuga iti twagenze mu butayu duhinduka umukara nko mu ifuru,nyamara umuzungu iyo abaye kuzuba igihe kinini ahinduka umutuku aho guhinduka umukara, urundi rugero , Yozefu ategeka muri Egiputa ,bene se baraje bamwitiranya n abanya egyptians ,kandi abanya egyptians ba kera bari abirabura(nubu haracyari ababakomokaho baba muri Egypte bitwa nubians,kuko abarabu baje nyuma ari abimukira)urumva ko Yozefu iyo aza kuba umuzungu byri korohera bene se kumutandukanya n abanya egyptians. icya gatatu : mwibuke ko Mose yarerewe kwa Pharaoh , Pharaoh yari aziko ari umuhungu we( umwana w umukobwa we) nonese urumva niba pharaoh yariraburaga ni gute yari kumva ko umukobwa we yabyaye umuzungu? ikindi ibibembe cyari igihano cya hatari Imana yahaga abisiraheli,uwabaga abirwaye ntiyajyaga mu bandi,bamuboneraga kure bakamwitaza, kandi urwaye ibibembe umubiri we urererana ,urumva k umuzungu rero ntacyahinduka ,ntiwabimenya ko abirwaye kuko imibiri yabo isanzwe yererana, mwibuke muri bibiriya aho Mose Imana imutuma kuri Pharaoh ikamuha ibimenyetso harimo icyo gushyira ikiganza mu gituza kigahinduka ibibembe, Bibiliya iravuga iti yashyize ikiganza mu gituza maze gihinduka ibibembe kirererana ngo agisubije mu gituza ngo cyongera kwirabura nk uko cyari gisanzwe kimeze,niyo mpamvu nubona filime ya Mose (zikinwa n abazungu) ntuzigera ubona bashyiramo icyo kimenyetso ,kuko bazi ko ibibembe bitagaragara k umuzungu ahubwo bigaragara k umwirabura,urumvako rero game yabo yo kuvuga ko Yezu yari umuzungu yaba ipfuye, bakumvako abantu batakongera kubatinya kuko kuvuga ko Yezu yari umuzungu ni kimwe mu ntwaaro bakoresha ngo ayandi moko (races) abatinye ,abayoboke,yumveko bafite icyo barusha abandi kuko n Imana yarabishimangiye ihitamo ko Yezu aza mu isi mu ishusho y Umuntu ariko w umuzungu. Nyamara ibi ni ukwibeshya kuko nimba Yezu yaraje mu ishusho y’umwirabura ntampamvu yo kugirango ubihindure ko yaje muy umuzungu ku mpamvu z inyungu zawe, kuko ntitwizera Yezu kuko yaje mu ishusho y umwirabura,umuzungu,umushinwa,etc. ahubwo tumwizera ko ari Umwana w Imana nzima,waducunguje amaraso y igiciro kinshi, ni Umwana w Imana kandi ni Imana ,kuko we na DATA WO MU IJURU NI UMWE , SO ntawavuga ko azi Data wo mu Ijuru hayuma ngo avugeko atazi Kristo, kuko ni umwe,uwamenye Yezu Kristu aba yamenye na Data wera wo mu ijuru, Yezu si umuntu ,ni Imana yaje mu ishusho y umuntu ngo itwimenyekanisheho,iducungure tuzabane nayo

Comments are closed.

en_USEnglish