Digiqole ad

Breaking: Police FC yongereye amasezerano Seninga imusaba igikombe byanze bikunze

 Breaking: Police FC yongereye amasezerano Seninga imusaba igikombe byanze bikunze

Seninga Innocent yongereye amasezerano muri Police FC

Umutoza mukuru wa Police FC Seninga Innocent yongereye amasezerano y’Imwaka itatu. Ni nyuma yo kuyihesha umwanya wa kabiri muri shampiyona, mwiza kurusha indi iyi kipe yagize mu mateka.

Seninga Innocent yongereye amasezerano muri Police FC
Seninga Innocent yongereye amasezerano muri Police FC

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga 2017 nibwo Police FC yasinyishije abatoza bayo Seninga Innocent, Justin Bisengimana na Maniraguha Jean Claude amasezerano mashya y’imyaka itatu izarangira muri 2020.

Bahawe ikizere cyo gukomeza kuyobora Police FC banashimwa uko ikipe yabo yitwaye mu mwaka w’imikino ushize nyamara bari bahawe igihe gito cyo kwitegura.

Seninga na bagenzi be bafashije Police FC kugera muri ¼  cy’igikombe cy’Amahoro banarangiriza ku mwanya wa kabiri muri shampiyona, amanota 12 inyuma ya Rayon sports yatwaye igikombe. Uyu niwo mwanya mwiza Police FC yagize kuva 2002 izamuka mu kiciro cya mbere.

Seninga yabwiye Umuseke ko intego bahawe ari gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda muri buri mwaka w’amasezerano yabo.

“Ni ibyishimo kuri njye na bagenzi banjye kuko Police FC ni ikipe nziza, ifite ubuyobozi bushyigikira abakozi, ni ikipe abatoza benshi bifuza. Amasezerano mashya akurikiwe n’inshingano nshya. Kuko twasabwe gutwara igikombe kimwe mu bikinirwa mu Rwanda. Navuganye n’abayobozi mbasaba ko bampa abari basanzwe banyungirije tugakomezanya. Ibyo nifuje byose babimpaye, nsigaje gutangira akazi.”

Aba batoza banagize uruhare mu kugura abakinnyi bashya kuri Police FC barimo; Ishimwe Issa Zappy, Munezero Fiston, na Nsengiyumva Moustapha bavuye muri Rayon sports, Nzabanita David Saibad, na Iradukunda Bertrand bavuye muri Bugesera FC, na Olivier wavuye muri Marines FC

Azakomeza gukorana na Bisengimana Justin na Claude bamwungirije
Azakomeza gukorana na Bisengimana Justin na Claude bamwungirije

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • Woooow nibyiza cyane, ibikorwa yakoze birivugira, nubwo harintashima zihora zimunenga NGO ntashoboye, byumwihariko Kalisa bruno Taifa & Regis miramira. Bamwanga bagira bate ibikorwa birivugira

Comments are closed.

en_USEnglish