Digiqole ad

Brazil: Ku myaka 13 yishe ababyeyi be, Nyirakuru na Nyina wabo

Kuwa mbere w’iki cyumweru muri Brazil umwana w’imyaka 13 witwa Marcelo Pesseghini yishe ababyeyi be, Nyina wabo na Nyirakuru bose abarashe mu gitondo arangije ajya ku ishuri aho nyuma bamusanze nawe yirashe.

Marcelo ari kumwe n'ababyeyi be Luis Pesseghini na Nyina witwa Andreia Pesseghini

Marcelo ari kumwe n’ababyeyi be Luis Pesseghini na Nyina witwa Andreia Pesseghini

Se nyakwigendera, yitwa Luis Pesseghini yari afite imyaka 40, akaba yari amaze imyaka 19 akorera Leta (yari umupolisi), naho Nyina witwa Andreia Pesseghini yari afite imyaka 30, nawe yari amaze imyaka 16 akorera Leta (military police).

Abashinzwe umutekano bagera mu nzu bari batuyemo basanze umurambo wa se mu cyumba bararamo yarashwe mu mutwe n’umurambo wa nyina mu rwiyuhagiriro nawe yarashwe mu mutwe apfa apfukamye.

Nyirakuru wa Marcelo witwa Benedita de Oliveira Bovo w’imyaka 65 na Nyina wabo Bernadete de Oliveira da Silva uyu muhungu ngo yabasanze munzu yegeranye n’iyo yabanagamo n’ababyeyi be, nabo yabarasiye mu buriri baryamye mu gitondo kare.

Polisi itangaza ko nyuma yo guhitana umuryango we Marcelo Pesseghini yafashe inzira ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo yigira ku ishuri. Nyuma ariko yaje kwirasa ku ishuri akoresheje Pistolet (Caliber 32) basanze iruhande rw’umurambo we.

Marcelo Pesseghini mu gitondo kare amaze kwica ababyeyibe yigiriye ku ishuri nkuko bigaragazwa na camera zo ku muhanda

Marcelo Pesseghini mu gitondo kare amaze kwica ababyeyibe yigiriye ku ishuri nkuko bigaragazwa na camera zo ku muhanda

Iyi mbunda ya se bayisanze iruhande rw’umurambo we ndetse afite n’indi nayo ya masotera mu gikapu.

Uyu mwana bivugwa ko ubu bugome ashobora kuba yarabwigiye mu mashusho y’ubwicanyi yabonye bwabereye i New York mu 1974, aho Ronaldo de Feo Junior umwana nawe wari muto mu rugo iwabo ahitwa Amityville yishe ababyeyi be, abavandimwe 4, imirambo yabo akayisiga mu buriri.

Marcelo ari kumwe na Se witwa Luis Pesseghini akiri muzima

Marcelo ari kumwe na Se witwa Luis Pesseghini akiri muzima

Mu mwaka wa 2012 Marcelo Pesseghini yashyize ifoto kuri facebook ye y’uwo mwana wakoze ubwo mwicanyi bwari bumaze imyaka hafi 38 bubaye, ariko yaba incuti ze n’ababyeyi be ntanumwe witaye ku kureba ifoto uyu mwana yari yashyize kuri facebook ye.

Mu kiganiro n’abanyamakuru abashinzwe umutekano bavuze ko Marcelo ariwe wishe ababyeyi be .

Ku rundi ruhande umwe mu ncuti ze magara yagize ati “Buri gihe yahoraga ambwira ko azaba umwicanyi kabuhariwe, yari afite imigambi yo guhitana ababyeyi be mu ijoro, nyuma akaza gucika akajya ahantu hatazwi niko yahoraga ambwira.”

Marcelo ari kumwe Nyina witwa Andreia Pesseghini

Marcelo ari kumwe Nyina witwa Andreia Pesseghini, nawe yamwishe

Ababyeyi be bombi bari abapolisi yakoresheje imbunda zabo arabica

Ababyeyi be bombi bari abapolisi yakoresheje imbunda zabo arabica

Dailymail

JD Nsengiyumva Inzaghi
Umuseke.rw

en_USEnglish