Uwaririmbye indirimbo yamamaye LA LAMBADA bamutwikiye mu modoka
Abakunzi ba muzika yo mu myaka ya 1980 na 90 bazi cyane indirimbo LAMBADA, umukobwa wayisubiranyemo n’itsina Kaoma ubu yari umugore mukuru, kuwa kane yiciwe mu modoka ye atwitswe mu nkengero z’umujyi wa Rio de Janeiro muri Brasil aho avuka.
Loalwa Braz Vieira, yaramamaye cyane muri Brasil no ku isi muri iriya myaka cyane cyane kubera indirimbo ya La Lambada benshi bacezaga cyane muri za disco mu njyana ya Salsa cyangwa muri Zouk.
Ikinyamakuru Globo cyo muri Brasil cyatangaje ko Loalwa Braz wari ufite imyaka 63 umurambo we bawusanze mu modoka ye hafi y’umucanga w’inyanja ahantu hitaruye gato Rio de Janeiro.
Mu ijoro ngo hari abagabo bane bitwaje intwaro bateye kuri Hotel nto y’ibyumba umunani yari yarashinze we n’umugabo we n’abana babiri bafitanye ari naho yari atuye.
Loalwa Braz ngo yatabaje ariko nta muntu wari hafi, maze aba bagizi ba nabi bamutwara mu modoka ye bayijyana ahitaruye ariko banasiga batwitse Hotel ye.
Abatabaje Police yaho ngo batabarizaga Hotel iri gushya. Umurambo w’uyu muririmbyi wamamaye bawubonye kuri uyu wa kane wahiriye mu modoka.
Yavukiye i Rio de Janeiro yamamara cyane kuva mu 1989 ku isi kubera indirimbo “Chorando se foi” (yagiye arira) ariko izwi cyane ku isi hose ku izina rya “La Lambada”.
La Lambada ubundi ni ubwoko bw’umuziki bwo muri kariya gace, ijya kumera nka Salsa, Merengue, Carimbo cyangwa Zouk. La Lambada rero niyo Loalwa yamamayemo muri Brazil kuva mu 1980.
Iriya ndirimbo “Charando se foi” cyangwa La Lambada, yaramamaye cyane ku isi kuko yagurishijwe kopi miliyoni 15 (icyo gihe) mu bihugu birenga 100.
Iyi ndirimbo yakanyujijeho:
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Amashusho yiyi ndirimbo ya Nyakwigendera ko mbona ari urukozasoni ra? Gusa naruhukire mu mahoro.
Comments are closed.