Bralirwa ubu ifite ubushobozi bwo guhaza isoko ry’u Rwanda – Filip Gheeraert
Mu mpera z’icyumweru gishize, Ubuyobozi bwa Bralirwa bwatembereje abanyamakuru mu nyubako z’uruganda rw’ibinyobwa bisembuye rw’i Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, birebera uburyo inzoga zengwa, ubuziranenge n’isuku bikoranwa, ndetse ubushobozi uruganda rumaze kugeraho.
Bralirwa yatangiye ari uruganda rutoya mu 1959, ubu ni uruganda rwashinze imizi, ndetse rwaje no kunguka ikindi gice gikora ibinyobwa bidasembuye rukorera i Kigali.
Uzengurutse muri uru ruganda kuva ku nyubako ya mbere iri hafi kuzuza imyaka 60, ugasura igice cyoza amacupa, aho bashyirira inzo mu macupa hanyuma bakazipfundikira bakazipakira mu Kaziye, ukajya aho bengera inzoga, mu bubiko n’ahandi nibwo ubona ko Bralirwa ari rumwe mu nganda nini cyane mu Rwanda kandi ziyubatse.
Filip Gheeraert, Umuyobozi w’uru ruganda rwa Gisenyi rwenga Primus, Mutzing, Amstel, Turbo King, na Huza avuga ko kuva mu 2008, Bralirwa Ltd yakoze ishoramari rinini mu ruganda rwa Gisenyi n’urwa Kigali, ifite intego yo kongera ubushobozi no kwuzuza ibyo isoko ry’u Rwanda risaba, kugira ngo Bralirwa ibashe guha Abanyarwanda ibyo bakeneye byose vuba.
Filip akavuga ko bashakaga kuzamura ireme n’ingano y’ibyo bakora, kandi ngo barusheho gukora ibinyobwa bifite ireme rijyanye n’amahame mpuzamahanga (international standards).
Akavuga ko nko mu mwaka ushize wa 2015 wonyine bashoye mu kubaka ubushobozi bw’uruganda rwa Gisenyi amafaranga asaga miliyoni 8 z’ama-Euro.
Filip avuga ko intego bafite muri uyu mwaka wa 2017 nka Bralirwa ari ugukomeza guha isoko ibinyobwa rikeneye no gukomeza kunezeza bakunda ibinyobwa bya Bralirwa, dore ko ngo ari nayo mpamvu bakoze ishoramari riremereye mu bakozi no mu bikoresho hafi mu myaka umunani.
Gusa, Bralirwa kimwe n’izindi nganda mu Rwanda nayo ngo yagizweho ingaruka n’umusaruro mucye w’ubuhinzi mu mwaka ushize.
Filip ati “Ntabwo turi mu kirwa cyacu twenyine, ibiri ku isoko natwe bitugeraho,…hari ubwo byabaye ngombwa ko dutumiza hanze ibikoresho by’ibanze byo gukoresha.”
Ubusanzwe Bralirwa yifashisha umusaruro wo mu Rwanda nk’ibigori bagura binyuze muri gahunda zacu nk’uruganda dufatanyamo n’abahinzi b’Abanyarwanda, ariko hakaba n’ibindi bimwe na bimwe batumiza hanze.
UM– USEKE.RW