Digiqole ad

Bradley Cameron na Kenneth Gasana bategerejwe mu ikipe y’u Rwanda yitegura Zone V

 Bradley Cameron na Kenneth Gasana bategerejwe mu ikipe y’u Rwanda yitegura Zone V

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umukino wa Basketball yatangiye umwiherero yitegura imikino ihuza ibihugu byo mu karere ka gatanu. Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bahamagawe Bradley Cameron na Kenneth Gasana bari hafi kugera mu Rwanda.

Bradley Cameroun (ibumoso) na Kenneth Gasana bari hafi kugera mu Rwanda
Bradley Cameron (ibumoso) na Kenneth Gasana bari hafi kugera mu Rwanda

Hagati ya tariki 12 na 18 Werurwe i Caïro mu Misiri hateganyijwe imikino y’Akarere ka gatanu (Zone V) ihuza ibihugu byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba na Misiri, hagamijwe gushaka itike y’igikombe cya Afurika (AfroBasket) n’imikino ny’Afurika (All Africa Games).

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yatangiye umwiherero ku Cyumweru tariki 26 Gashyantare 2017. Abakinnyi 15 bakorera kuri petit stade imyitozo kabiri ku munsi bacumbitse muri Golden Tulip i Nyamata.

Abakina hanze y’u Rwanda nabo bari hafi kugera mu Rwanda nkuko Umuseke wabitangarijwe na Moise Mutokambali utoza iyi kipe. Yagize ati:

“Abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda bemeye kwitabira ni babiri; Bradley Cameron na Kenneth Gasana. Cameron azagera mu Rwanda tariki 1 Werurwe, naho Kenny aze tariki 2. Ni abakinnyi twiteze ko bazadufasha kugera ku ntego zacu kuko baziyongera ku bakina mu Rwanda bazamuye urwego rwabo kubera ihangana riri muri shampiyona.”

Abakinnyi 15 bakina mu Rwanda bari mu mwiherero

Mugabe Aristide (Patriots BBC), Kubwimana Ali (REG BBC), Sagamba Sedar (Patriots BBC), Ishimwe Parfait (APR BBC), Nkurunziza Walter (Patriots BBC), Ndizeye Dieudoné (IPRC-Kigali BBC), Hagumitwari Steven (IPRC-Kigali BBC), Ruzigande Ally (APR BBC), Niyonkuru Pascal (Espoir BBC), Munyaneza Eric (APR BBC), Ndoli Jean Paul (IPRC-Kigali BBC), Shyaka Olivier (Espoir BBC), Kaje Elie (Patriots BBC), Kami Kabange (REG BBC) na  Niyonsaba Bienvenu (IPRC-South BBC).

Intego y’u Rwanda ni itike ya Afro Basket izabera i Brazzaville muri Congo kuva tariki 17–31 Kanama 2017. N’itike y’imikino ny’Afurika 2019 izabera i Malabo muri Equatorial Guinea.

15 bamaze gutangira umwiherero
15 bamaze gutangira umwiherero

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish