Bosebabireba ngo ntaremerera Clever J kuba bakorana indirimbo
Hashize iminsi havugwa ko Clever J umuhanzi wo muri Uganda wabicishijeho mu myaka yashize yifuza gukorana indirimbo na Theo Bosebabireba. Gusa ngo nta biganiro byimbitse biraba ku mpande zombi ku buryo iyo ndirimbo yakorwa.
Clever J yatangiye kumvina mu muziki mu 1994. Aza gutangira kwamamara muri Afurika y’Iburasirazuba cyane mu myaka ya 2003 kugeza 2006 mu ndirimbo zirimo “Manzi Wanani”, “Sumulula”, “Fanya Kazi”, “Ensi Yaleeta” n’izindi.
Uyu muhanzi asanzwe aririmba indirimbi zisanzwe ( Secular). Mu Kiganiro Umuseke wagiranye na Theo Bosebabireba, yavuze ko nta kindi kihishe inyuma yo kuba ataramwemerera uretse umwanya uhagije atarabona.
Avuga ko Clever J mu minsi yashize yagerageje kumuhamagara ngo babonane gusa akaza kumva urusaku rumeze nkaho bari bari mu kabari bituma atajyayo.
Yagize ati” Ntabwo ndamwemerera ko dukorana indirimbo. Gusa ndamutse nemeye ko dukorana indirimbo izabe ari indirimbo ihimbaza Imana . bitari ibyo nta yindi nakwemera ko dukorana”.
Theo Bosebabireba yakomeje avuga ko kuba yakorana na Clever J uzwiho kuririmba indirimbo zisanzwe bakunze kwita iz’isi ‘Secura’ nta kibazo abibonamo. Ikibazo cyavuka igihe bakoranye indirimbo idahimbaza Imana.
Yongeraho ko umunsi bazabonana bazabiganiraho bakareba uko bazakorana ariko kugeza ubu atarabyemera gukorana indirimbo n’uyumuhanzi wo muri Uganda.
Umuhanzi Claver J waje mu Rwanda kwitabira igitaramo cyabereye i Gikondo ahitwa kuri H-Zone kuwa Gatandatu tariki ya 19 Kamena 2016. Ngo yifuzaga gusubira iwabo amaze gukorana indirimbo na Theo Bosebabireba.
Mu biganiro bitandukanye Clever J yagiye atanga mu bitangazamakuru bitandukanye, yahamije ko Bosebabireba amubonamo impano itangaje mu murimo wo kuririmbira Imana ndetse ngo yasanze ari umuhanga cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana. Bityo yifuza kuba bakorana indirimbo nubwo atavuze ubutumwa buzaba buyirimo.
Theo Bosebabireba yamamaye cyane mu ndirimbo zirimo ‘Icyifuzo’, ‘Bugacya’ ,‘Bosebabireba’n’izindi. Kugeza ubu amaze kugira indirimbo zihimbaza Imana za Audio zirenga 100 ni za Video zigera kuri 67 kandi ngo ari mu myiteguro yo gushyira hanze izindi mu minsi ya vuba.
https://www.youtube.com/watch?v=RI0afMqcZEg
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Nibyo vrm. Ntakuva mubibi usubira ngo, usubire mubbi.theo niyirambire mugakiza. Ikidi niba kraver j”” ashaka gusohorana cip na theo nibahimvaz umukama batunezreze kko twebwe twikundira ivy’imana. Naho kuvugako theo ysubiye inyuma ngo ni umusilam nibateshe bate.bareke guharabika umukozi w’Imana
Comments are closed.