Digiqole ad

Bony Mugabe wari ‘Team Manager’ w’Amavubi YIRUKANYWE

 Bony Mugabe wari ‘Team Manager’ w’Amavubi YIRUKANYWE

Bonny Mugabe wari ugiye kumara imyaka ibiri ari Team Manager w’Amavubi

Bonny Mugabe yagizwe Team Manager w’Amavubi asimbuye Alfred Ngarambe ku itariki 10 Kanama 2014, Ngarambe yari yazize kutumvikana kuri bimwe n’abamuyoboraga, Bonny Mugabe wamusimbuye ubu akaba yirukanywe we ngo yazize ibishingiye ku gufata nabi abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi.

Bonny Mugabe wari ugiye kumara imyaka ibiri ari Team Manager w'Amavubi
Bonny Mugabe uyu munsi tariki 10 Kanama yari yujuje imyaka ibiri ari Team Manager w’Amavubi

Guy Rurangayire umuyobozi ushinzwe amakipe y’ibihugu muri Minisiteri y’umuco na Siporo yabwiye Umuseke ko Bonny Mugabe yirukanywe.

“Nibyo. Yahagaritswe, simbivugaho byinshi, gusa ibyo yazize ni ibyavuzwe cyane mu itangazamakuru mu minsi ishize. Twabikoreye ubushakashatsi bwimbitse tuza gusanga harimo amakosa.”- Guy Didier Rurangayire.

Bonny Mugabe aherukwa kuvugwa mu kibazo cyo gufata nabi no kubwira nabi abakinnyi b’Amavubi bakina hanze y’u Rwanda, Quentin Rushenguziminega, Salomon Nirisarike na Uzamukunda Elias Baby nyuma y’imikino ibiri y’Amavubi na Iles Maurices

Mu kwezi kwa gatatu 2016 mu gihe cyo kwaka agahimbazamusyi gahabwa abakinnyi b’Amavubi, amakuru yageraga k’Umuseke yavugaga ko Team Manager w’Amavubi yaba yarababwiye ko ‘nta bu professionals bwabo’ (kuko umukino bakinnye u Rwanda rwawutsinzwe). Ndetse no kubaha agahimbazamusyi kabo ngo barabagoye kuko basabwe gufunguza konti mu Rwanda n’ubwo baba mu mahanga. Uzamukunda Elias we iyo Konti ntayo yafunguje.

Ubwo bongeye guhamagara mukwa gatanu Amavubi, Quentin Rushenguziminega yabwiye umutoza ko yaba amwihoreye ntamuhamagare, Salomon Nirisarike baramuhamagaraga kuri telephone ntiyitabe, naho Uzamukunda Elias we yakomeza ababwira ko azaza kuwa mbere imikino bamuhamagariye irinda iba ataraza.

Aba bakinnyi banze kwitabira ubutumire, mu mikino ibiri Amavubi yatsindiwe i Kigali, ya Senegal na Mozambique yabaye mu kwa gatandatu uyu mwaka.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Ubundi se uretse kurya amafr ava mumisoro yacu nta numusaruro batanga icyo bamaze niki? Si za mission nubundi bujura gusa

  • Ohhhhh pauvre Bonny, pole sana kabisa

  • yewe nubundi aka kagabo kazwiho kwishongora no kuvuga nabi karata ibyongereza bidahuye

  • Nagende. Ariko abantu bakora ibintu batize, ababyize bahari. Ubundi Bonny yakinnye foot hehe???

  • HA! BONNY MUZI CYANE TWIGA MURI SECONDARY KIGALI INTERNATIONAL ACADEMY UBU NI KAGARAMA SECONDAR SCHOOL
    ARIKO IMICO YE NIYUBWIYEMEZI NUMUJINYA MWINSHI UTAMENYA ICYO ABA YISHINGIKIRIJE KUKO NTANUTUGUFU YIGIRIRA, AGAPIRA KO YAGAKINNYEHO ARIKO NI MECHANIC CYANE MUMAGURUYE NGIRANGO NIBYO BYAGEZE NO MUMUTWE.

    KUVUGA NABI BYO RWOSE NI BYAKERA AKIRI NA MUTO NONE BIMWUBIKIYE IMBEHE POLE SANA ARIKO UJYE UMENYA KO KUBA MWISI NUKWIYOROSHYA SUKWIGIRA KAGARARA
    NIBYUMA BIRASHONGESHWA MUZE

  • mwabaye ba runigamakuru kucyi mwanze gushyiraho commentaire yanjye.

Comments are closed.

en_USEnglish