Bokota Labama yumvikanye na AS Muhanga kuyikinira
Benshi bamuzi ku kazina ‘Igikurankota’ yahawe n’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda, ni Bokota Labama Bovich wigeze no gukinira n’ikipe y’igihugu Amavubi. Ubu ari i Muhanga mu mujyi aho yamaze kumvikana n’iyi kipe kuyikinira, gusa iby’ibyangombwa ntabwo birarangira.
Faustin Musabyimana umuyobozi w’ikipe ya AS Muhanga yatangarije Umuseke ko Bokota Labama amaze iminsi i Muhanga yumvikana n’iyi kipe, ko ndetse bamaze kumvikana ko yabakinira ‘phase retour’ ya shampionat.
Musabyimana agize ati: “Bokota Labama arimo kuganira na Muhanga nibyo. Twamaze kumvikana nawe, ku kuba yadukinira Phase retour. Gusa ntituramusinyisha kuko ntabwo turabona ibyangombwa bye byuzuye. Niyo mpamvu twitabaje federasiyo ngo idufashe gukurikirana iby’aho aturutse muri Congo.”
Yakomeje avuga ko ibyo yabasabye byo batabibura mu ikipe ya AS Muhanga ari yo mpamvu ngo bafite ikizere ko azabakinira imikino isigaye ya shampiyona.
Bokota Labama ari i Muhanga, aho acumbikiwe n’iyi kipe, mu gihe bagitegereje ibisubizo by’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru, mu Rwanda no muri DR Congo.
Bokota Labama ni rutahizamu utazibagirana mu bafana ba Rayon Sports, APR FC, Kiyovu n’Amavubi.
Yaje muri shampionat y’u Rwanda ya 2005-2006 iri muri ‘phase retour’ ayitsindamo ibitego 14 mu mikino 13 arusha ba rutahizamu bakinnye imikino ibanza, maze abakunzi ba ruhago baramubenguka cyane ndetse n’abayobozi b’umupira bamwita Kamana bamwinjiza mu Amavubi anayatsindira ibitego 9 mu mikino 20.
Nyuma yaje kujya muri APR FC ayivamo ajya muri Kiyovu hanyuma aza kwerekeza mu makipe y’iwabo muri Congo ahagana mu 2013 ntiyongera kuvugwa muri aka karere.
Mu mikinire ye mu Rwanda, icyagoranaga ni imyifatire ye kuko yakundaga kuba yitahiye hakurya. ‘Yagiye…yagarutse’ ye yaje gutuma amakipe yose yakiniye mu Rwanda atarambana nawe. Nubwo mu kibuga ho babaga bamwitezeho byinshi kubera ubuhanga bwe.
Imyaka ye ntizwi neza, gusa umwe muri bagenzi be bo muri Congo wakinaga mu Rwanda waganiriye n’Umuseke Bokota agikina mu Rwanda ahagana mu 2011 yavuze ko icyo gihe yumvaga Bokota ayingayinga imyaka 40.
Muhanga yaba ariyo agiye kongera kugaragaramo kuko ubu bamaze kumvikana.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
1 Comment
Ese kuki abakinnyi bose bava muri Rayon bose baremeye bajya ahandi bakazima burundu? Reba uyu, petit Jimmy n’abandi. Umenye abareyo batera…….
Comments are closed.