Digiqole ad

Bokota Labama ageze muri Uganda gukinira URA FC

 Bokota Labama ageze muri Uganda gukinira URA FC

Bokota Labama Bovich yerekanywe nka rutahizamu mushya wa URA

Bokota Labama wari umaze umwaka akinira ikipe ya AS Muhanga, ubu yamanutse, yahawe amasezerano mu ikipe ya Uganda Revenue Authority FC ngo ayikinire, uyu mugabo afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakuru bagikanyakanya.

Bokota Labama Bovich yerekanywe nka rutahizamu mushya wa URA
Bokota Labama Bovich yerekanywe nka rutahizamu mushya wa URA

Bokota Labama yamamaye cyane mu Rwanda mu myaka ya 2004 kugeza 20010 mu makipe ya Rayon Sports cyane cyane, APR FC, Kiyovu Sports ndetse n’Amavubi yakiniye ku kazina yabatijwe ka Kamana.

Ni rutahizamu ukomoka muri Congo abanyarwanda bakunda ruhago batazibagirwa.

Imyaka ye ntizwi neza, gusa umwe muri bagenzi be bo muri Congo wakinaga mu Rwanda waganiriye n’Umuseke Bokota agikina mu Rwanda ahagana mu 2011 yavuze ko icyo gihe yumvaga Bokota ayingayinga imyaka 40.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka yagize atya nyuma y’igihe kinini atagaragara mu Rwanda no mu karere aragaruka, aza mu ikipe ya AS Muhanga kuyikinira imikino ya ‘phase retour’. Yarangijemo shampionat atsinze ibitego bine.

Ikipe ya URA iri gushaka kongera kuba ikipe ikomeye kuri uyu wa kane yamwerekanye  mu bakinnyi bashya bayo barimo n’abanyaNigeria Harry Gentle Frank na Emmanuel Ibe Obina

Bakaba bari mu bakinnyi 10 bashya bashimwe n’umutoza Ali Sekatawa wa URA.

Bokota nubwo agiye muri Uganda hari amakuru yavugaga ko ikipe ya Sunrise FC ubu igiye kuba i Nyagatare yamushakaga ndetse bari batangiyekugirana ibiganiro mu kwezi gushize.

URA FC yamuritse imyenda mishya n'abakinnyi bayo bashya 10 barimo na Bokota Labama
URA FC yamuritse imyenda mishya n’abakinnyi bayo bashya 10 barimo na Bokota Labama wahawe numero 9

UM– USEKE.RW

en_USEnglish