Digiqole ad

Bohora umutima wawe

“Rinda umutima wawe kuruta ibindi byose birindwa kuko ariho iby’ubugingo bikomoka: Zaburi 4.23.

Umutima wanjye urarwaye, n’uwawe urarwaye. Ntago mvuga umutima nk’inyama yo mu mubiri wacu ahubwo ndavuha roho, aribwo buzima bwacu bw’imbere.

Roho ni ingenzi kurusha ibindi byose  kuko ariyo shingiro y’imitekerereze yacu n’imigirire yacu yose akaba ari nayo igenga uko tubayeho. Ubuzima nyakuri ni ubwo muri twe imbere muri roho; ntago ubuzima bwacu ari aho tuba, abo tubana cyangwa imico yacu.

Amahoro n’umunezero nyakuri bituruka ku Mana, ntago ari ibyo tubamo cyangwa abo tubana. Iyo umutima wawe ushyikirana neza n’Imana uba mu mahoro adasanzwe, kunyurwa by’iteka niyo waba uri mungorane z’urudaca.

Muri Matayo 5:8, Ijambo ry’Imana rivuga neza ko abafite imitima imenetse aribo bazabona Imana, nanone muri Zaburi 4:23 haduhugurira kurinda imitima yacu kurusha ibindi byose birindwa kuko muri yo ariho iby’ubugingo bituruka. Ibi biratugaragariza neza ko ari inshingano zacu kurinda imitima yacu. Kandi tugomba kubikora buri gihe kuko buri munsi ugira ibyawo, unashobora rero guhungabanya umubano wacu n’Imana mu gihe tutarinze imitima yacu nkuko Ijambo ry’Imana ribidusaba cyangwa umunsi ukarushaho kwagura umubano mwiza n’Imana ndetse no kwishimirwa nayo.

Kugirango tumenye neza igipimo cy’uko turinze imitima yacu ni ngombwa kumenya imbaraga zacu aho ziherereye.  Ibi bizatwigisha kumenya neza impamvu dukora ibintu runaka, niba turi inyangamugayo koko tuzabona ko rimwe na rimwe hari ibyo dukora kugirango tunezeze abandi. Nyamara njyewe namenye ibanga kandi ryiza cyane:  Iyo dushaka kubanira neza bagenzi bacu tukanakora imirimo ishimwa n’Imana tukanayubaha tuzaba tubohotse by’ukuri kandi tuzaba abo Imana yifuza ko tuba bo tunabonereho ubuzima bwiza.

Subiza amaso inyuma, ushobora kuba ufite imirimo myinshi cyane buri munsi, wakwibaza iki bibazo, ese ni Imana yaguhaye inshingano nyinshi cyangwa urakora cyane kugirango ufashe abagutezeho byinshi? Ese mujya mutinya ko hari uwabarakarira kuko ababajije ibibazo  mwamuzubiza akarakara kuko igisubizo mumuhaye ataricyo yari yiteze? Ibyo byangezeho.  Bituma mbaho ntishimye.

Buhoro buhoro nakomeje kwegera Imana, inyigisha neza kugira umutima nk’wayo. Ni Imana y’imbabazi, y’ubuntu, y’ukuri n’impuhwe. Ibyo idukorera byose biba bigamije ibyiza kuri twe kurisha uko ari ibyiza kuri yo.

Uko imitima yacu yaba imeze kose, iyo twizeye Imana irayikiza ikayisanisha n’umutima wayo.

Niba utajyaga mwita ku mutima wawe  gerageza uhereye uyu munsi uwurinda nibura umunsi umwe utekereze ku migenzereze yawe nyuma uzabona gukora kw’Imana muri wowe.

Joyce Meyer

 

2 Comments

  • Munsengere cyane kuko nfite ikibazo cyokutababarira uwampemukiye.Murakoze

  • Yesu niwe nzira nukuri nubugingo.IMANA yacu ihabwe icyubahiro.

Comments are closed.

en_USEnglish