Digiqole ad

Boeing 737-800 iri guteranyirizwa Rwandair

Societe ya Boeing icuruza indege ejo yatangiye imirimo yo guteranya indege ya Boeing 737-800 izarangira mukwa 8 tariki 25 igahabwa u Rwanda nka Boeing yambere yuzuye u Rwanda ruzaba rutunze.

Boeing 737-800

John Mirenge ukuriye Rwandair avuga ko ibyo kugura no kuzana ibikoresho bya Boeing batangiye guterateranyiriza muri Seattle (ku kicaro cya Boeing) byose biri kugenda neza.

Nibyo koko Boeing izaduha iyi ndege yo ku rwego rwo hejuru tariki 25/08/2011, abanyarwanda 9 barangije amahugurwa muri America y’ibijyanye no gutwara iyi ndege nshya ya Boeing 737-800 ndetse hari n’abandi bazagenda nyuma, turiteguye” John Mirenge nibyo yakomeye atangaza.

Guterateranya iyi ndege byatangiye ejo ku wa kane, bikazafata iminsi igera kuri 11, imirimo igizwe no guteranya amababa y’iyi ndege, igice cyo hagati, ndetse n’ibindi  bice byi’ingenzi nka moteri ndetse n’amapine igusha yarangira ikohererezwa u Rwandair

Ushinzwe ubucuruzi muri Boeing Commercial Airplanes Mehrdad Khademi ati: “ Rwandair ni umukiriya mwiza wacu, ubu babaye abambere muri Africa mu gutumiza no gutunga Boeing 737-800 mu kirere

Nyuma yo kuyiterateranya iyi ndege izahita itangira kugeragezwa kugendeshwa ku butaka no mu kirere mbere yo gutangira kugurukana abantu ibajyana amahanga.

Boeing 737-800 ya Ryanair ya Dublin muri Irlande

Newtimes

1 Comment

  • rwose nibyiza pe ko igihugu cyacu kigira indege nkibindi duturanye aliko hari ikibazo gikomeye twabaza ga umuyobozi wa rwandair ko batariha caa harya ngo nireta muyindi ubuse ko zibaye nyinshi nizitariha ntituzahomba ababishinzwe bazarebe neza nabaziyobora bafashwe nabi cyane mukwiye kwiga kuri ibyo bibazo naho ubundi nibyiza ko dutera imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish