Digiqole ad

BK: Inguzanyo ku isinzi ry’abagore

Kuri uyu wa gatatu ahantu hakorera Bank ya Kigali henshi mu gihugu hazindukiye imbaga y’abagore, uwabegereraga bamubwiraga ko bazinduwe n’inguzanyo BK yabemereye nta mananiza na make ibashyizeho.

Isinzi ry'abagore ryitabiriye gusaba inguzanyo muri BK (Photo: Umuseke.com)
Isinzi ry'abagore ryitabiriye gusaba inguzanyo muri BK (Photo: Umuseke.com)

 

Bizimana Laurent umuyobozi muri BK i Nyarugenge yatangarije umuseke.com ko Bank ya Kigali yashizeho gahunda yise “INTAMBWE Y’ABANYARWANDAKAZI” kugira ngo biteze imbere bahereye kuri bike bafite.

Iyi gahunda yarebaga abagore bafite udushinga bakora, bakanasabwa gufungura konti muri BK, intandaro ngo ni ikigega cya leta kizajya gitanga ubushobozi bwa 50% kuri bene aba badamu bafite twa business duto duto, BK ikaba yifuje gutanga nayo 50% kuri abo bagore nta ngwate ibasabye.

Iyi nguzanyo BK iri guha abagore irava ku mafaranga 100,000 kugera ku 5,000,000Frw, gusa igahabwa abafite konti zigeze ku mezi atatu zikora muri BK (Actif ), umurongo w’abagore kuri xa Guichet za BK kuri uyu wa gatatu ukaba warimo benshi baje gufunguza konti kuri za BK.

Muberarugo Aline twasanze kuri BK ya Gisimenti (Kigali) ati: ”ndishimye cyane kuri iyi gahunda ya BK mugutezimbere abategarugori kuko nacuruzaga amakarita ya MTN na M2U kubera kubura ubushobozi nashoye make nkunguka make ariko ubu mfite ikizere ko ngiye gutera imbere nanjye”.

Abitabiriye kwaka inguzanyo kuri BK ishami yo ku Gisimenti (Umuseke.com)
Abitabiriye kwaka inguzanyo kuri BK ishami yo ku Gisimenti (Umuseke.com)

 

Abagore baje kwaka inguzanyo (Umuseke.com)
Abagore baje kwaka inguzanyo (Umuseke.com)

Iyi gahunda BK ikaba yadutangarije ko itari irangira vuba aha ko izakomeza , Intego yabo ikaba ari uguteza imbere abagore b’imishinga mito mito, ndetse urubyiruko n’abashaje nabo bakaba bazataho.

4 Comments

  • abagabo natwe muzatwibuke kuko natwe iyi gahunda yaduteza imbere muri twa business twikorera.

  • haaa!bk irabadabagije neza neza!ndabona abagabo muturuhuye,kuko bazatwunganira mu rugo.

  • Yewe B.K mu marembera nda kurahiye kwisi ya nyagasani wabonye aho Bank itanga inguzanyo nya Ngwate koko?? Muri tonde kuko leta izabahakana vuba aha ndeba sinunva ukuntu uzatanga niyo yaba 1000 gusa ku bagore nu bukene buri mu gihungo nta ngaete muritonde pe!!!

  • Ahubwo yaba za bank zose ariko zakoraga igihugu cya tera imbere,niyo mpamvu usanga uwakize yarasize cyane ukiri hasi,ugasanga harubakwa imitamerwa nawo abandi baburaye,ariko buriya ujanishije abakene bakungura ama bank kurusha baba kire kuko bo bagira ubushake bwo kwishura

Comments are closed.

en_USEnglish