Digiqole ad

Bizimana azanye indirimbo yise “Isaro ry’i Nyanza” irimo amateka ya Rayon

Indirimbo ivuga ubuzima bwa Rayon Sports n’amateka “Isaro ry’i Nyanza” Niyo Umuhanzi Leon BIZIMANA uzwi kw’izina rya Mons’bil ashyira ahagaragara kuri uyu wa gatanu muri Alpha Palace Hotel.   

Umuhanzi Bizimana Léon
Umuhanzi Bizimana Léon

Leon Bizimana (a.k.a Mons’bil)  mu ndirimbo ye aragaragaza uruhererekane rw’amateka kuri iyo kipe mu mvugo y’abahanzi mu Kinyarwanda gisaba gutegaga neza ugutwi, akaba anatanga ibisobanuro kuri icyo gihangano ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu taliki ya 30/05/2014.

Bizimana  yavuze ko  ashimishwa  cyane n’uburyo iyi kipe y’umupira w’amaguru ikina, nk’umusanzu we ku ikipe akunda avuga ko atuye abanyarwanda muri rusange n’abakunzi ba Rayon by’umwihariko iyi ndirimbo.

Mu mateka ya vuba y’iyi kipe uyu muhanzi agaruka ku gusubira ku ivuko kwa Rayon nk’ikintu cyabaye cyiza mu mateka, agaruka kandi ku mazi y’abakinnyi bakiniye Rayon Sports mu myaka yo hambere ubu batakiriho.

Bizimana usanzwe ukora indi mirimo yabwiye Umuseke ko atibagirwa ubuhanzi bwe ari nabwo yumvise yifuje guhanga indirimbo y’ikipe ye akunda.

Abisabwe n’abayobozi ba Rayon Sports uyu muhanzi araza kumurika no gusobanura neza indirimbo ye kuri uyu wa gatanu i Remera muri Hoteli Alpha Palace, akaba avuga ko bizamushimisha cyane kuyiririmbira abafana ba Rayon Sports bazaba bahari.

Iyi ndirimbo ije yiyongera ku zindi z’abahanzi batandukanye baririmbiye Rayon Sports zirimo iyakunzwe cyane yo hambere yitwa “Mbabarira

Muhizi Elisée
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • courage musore,turaza kwiyumvira icyo gihangano.

Comments are closed.

en_USEnglish