Bitunguranye Manzi Thierry yakize imvune, yakoze imyitozo, yiteguye APR FC
Kuwa kane- Rayon sports yakoze imyitozo kuri Rugende Training Center. Abafana benshi barebye iyi myitozo batunguwe no kubona Manzi Thierry wari umaze igihe mu mvune yakize, kandi yiteguye umukino wa APR FC.
Rayon sports yari imaze igihe kinini yugarijwe n’ibibazo by’imvune muri ba myugariro, ariko byakemukiye rimwe. Benshi bifuzaga ko myugariro mushya Abouba Sibomana ahabwa ibyangombwa akazakina uyu mukino nka myugariro wo mu mutima.
Icyatunguranye ni uko Manzi Thierry wavunikiye mu mukino Rayon sports yatsinzemo Bugesera 1-0, tariki 26 Ugushyingo 2016, yagarutse mu kibuga kandi afite imbaraga nyinshi nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umutoza we Masudi Djuma.
Yagize ati: “Ni ibyishimo byinshi kuba twongeye kubona abakinnyi bacu Manzi Thierry waje uyu munsi na Muhire Kevin waje ejo. Manzi twavuganaga buri gihe. Nanamusuraga mu rugo. Yari amaze iminsi ambwira ko ameze neza kandi yatangiye imyitozo ku giti cye. Nshimishijwe n’urwego agarutse ariho kandi yiteguye umukino wa APR FC. Abibaza ko ativuje baba bibeshya kuko ntiwakina gutya utarakize neza. Icyo nababwira ni uko twiteguye neza”
Yakomeje avuga ko FERWAFA niyanga gutanga ibyangombwa kuri Abouba Sibomana yaba idakurikije amategeko ariko ntibyabaca intege, ngo azakoresha abahari.
Rayon sports irakomeza umwiherero iri gukorera i Rugende. Bitegura umukino uzayihuza na APR FC kuwa gatandatu saa 15:30 kuri stade Amahoro.
Roben NGABO
UM– USEKE
9 Comments
none se Manzi Thierry agarutse mu kibuga atarigeze anivuza? AFRICA oh!
Ko mutabana ubizi ute ko ativuje. Ubwo uzamurangire ibitaro byawe azaze kwivuza kuko biragaragara ko uwo utavuye aba ativuje.
FERWAFA yo uko ikora ntishobora kurekura ibyangombwa bya Abouba ibona ko mugiye guhangana na APR? Gusa ntibizabuza ko nimba mugomba gutsinda umukino muzawutsinda.
Abarayo njye nabonye batsinze umukino kandi bitabagoye na gato.
Ibyo Rayon Sport yakora byose ntabwo izaturusha amafaranga kandi buri gihe bagomba kumenya ko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi
courage Rayon !!!
Oyeee Rayon Ikipe duhoza ku mutima,ikipe yac
Oyeee Rayon ikipe yacu,hafi yacu. Abakwanga ni abahisemo nabi bakaba bicuza. Wowe tsinda amakipe utababariye arimo Igikona, tukuri inyuma.
mmmmm… mmmmm…
Comments are closed.