Digiqole ad

Birakwiye ko umukristo akora politiki?

Abantu benshi,baba ari abakristo cyangwa ataribo usanga akenshi batavuga rumwe ku kuba umukristo, akajya no muri politike, nyamara kuba muri politike byari bikwiriye gufasha umukristo gusoshoza icyo Imana ihamagarira umukristo gukora.

Bamwe mu bafite iyo myizerere bavugako politiki no gukorera Imana bihabanye rwose,ko ngo ntawajya muri politike ngw’abe akiri umukristo nyakuri.

Hari na bamwe imyizerere yabo ngw’itemerera no kwitabira ibikorwa bya politike, nko kwitabira amatora,kuzamura ibendera ,kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu n’ibindi.

Bibiliya igaragaza Imana ubwayo ko ari yo yahaye Mose inshingano yo gukura Abisiraheli babaye mu Misiri(Kuva 3:10),imuha ndetse na mwene se Aroni ngo bafatanye kuyobora (Kuva 4:14) guverinoma ya mbere itangira mu Bisirayeli.

Umubare w’ Abisirayeli ubaye mwinshi Mose yashyizehoyo abantu bo kumufasha guca imanza(ubutegetsi bwegereye abaturage buba buratangiye).

Muri bibiliya Imana ubwayo yatumaga abahanuzi bayo kujya kwimika umwami runaka( Samweli.1Samweli 16,izi akaba ingero nyinshi tubona muri bibiliya).

Tugarutse kugitera benshi impungenge twavuga y’uko Politiki atariyo itera abantu gukora nabi,ahubwo Imana ikeneye abakristo muri politike kugirango bafashe abantu bayo,bace imanza zitabera,barenganura abarengana, bavuge ibyo ubushake bw’ Imana bityo igihugu kigatera imbere (Imigani 16:12b ingoma ikomezwa no gukiranuka).Tubona abami benshi bagiye bumvira Imana bagateza igihugu imbere(umwami Dawidi,Salomo n’abandi).

Nubwo turi abakristo kandi tutegerezanyije ibyiringiro ubwami bwa Yesu, mu gihe rero tukibutereje, turi mu isi.

Umwe mu bapistori Reverend Come Rutegamihigo, agira ati:”inshingano z’abakristo n’itorero mu miyoborere y’igihugu ni ukugira inama ubuyobozi, kugaragaza ubwami bw’Imana mu Gihugu, kwigisha abakristo kugandukira ubuyobozi (Abaroma 13:1-7) no kubugarura ku murogo igihe ibyo bukora bitajyanye n’ijambo ry’ Imana”. Yesu yabwiye abigishwa be ko ari muri umunyu n’ umucyo w’isi.

Uyu mucyo Yesu yasabye abigishwa ugomba kugaragara mu mikorere y‘ abakiristo ya buri munsi ndetse no mu nzego zose umukristo arimo cyangwa ahamagarirwa gukoramo.

Prof. FOSSOUO Pascal ni umwarimu muri PIASS (Protestant Institute of arts and social sciences ahigishirizwa ijambo ry ‘Imana hahoze hari ishami ry Imyigishirize ku iyobokamana i Butare (Faculte ya Théologie) avugako ashingiye ku rwandiko Paulo yandikiye Abaroma 13 (aho avuga ko ubutegetsi bwose buturuka ku Mana),yagize ati “ icyo abakristo bakwiye kumenya ni uko niba ubutegetsi buturuka ku Mana, buri wese akwiriye gukoresha ubwo bubasha yahawe n’Imana mu bushake bwayo..

Kuri we ngo Icyo abakristo bahamagarirwa si uguhunga politiki, ahubwo ni ukuyibera umucyo. Bakaba abantu bacunga neza ibya rubanda nta kwikanyiza no kubisesagura, basohoza neza inshingano zabo badaharanira inyungu zabo bwite, kandi bemera ko n’abandi bashobora kugira ibitekerezo byubaka.Mu nzego zose rero hakenewe abakora iby’ubushake bw’Imana badakora ibyo gushimisha abantu gusa ngo birengagizee ibyo imana ibasaba.

“”Nuko rero niba turi abagaragu tujye dutekerezako ba shebuja bakwirye kubahwa rwose,kugirango izina ry ‘Imana ridatukwa .kandi abafite ba shebuja bizera be kubasuzuguzwa n’uko ari bene data ahubwo barusheho kubakorera kuko abagirirwa umumaro ari abizerwa n’abakundwa 1Timoteyo 6 : 1-4”.

Amahoro y’ Imana abane namwe kandi Imana ibayobore mubyo mukora byose.

Jonas MUHAWENIMANA
Umuseke.com

8 Comments

  • Ibi ni ibintu byumvikana cyane, ahubwo ku bwanjye ntawari ukwiye kujya muri politique atari umukristu kugirngo turusheho kugira isi nziza!

  • directement no tandukanya Musa watumwe n’Imana na’abubu bakorera inda zabo bagura imbunda zo kurimbura abantu kirazira kikaziririzwa gukorrera abami 2 hitamo ikuzo ry’isi ba bandi biyita abarokore muri politique nibo bacura imigambi mibisha so biraruta kumvira Imana kuruta kumvira abantu thank you

  • Nunze mu rya Jo kenshi biragora gukorera abami babiri kandi batandukanye mu myumvire, icyerekezo n`icyo biteze ku mukozi wabo.

    Ubundi byaba byiza abanyepolitiki babaye koko abakristo bubaha imana kandi mu byo bakora bakubahiriza nijambo ry`Imana, bakubakira ku kuri kuzuye, ariko muri ibi bihugu by`Afrika n`ibindi byinshi ku isi ntibishoboka bitewe n`uko akenshi ubutegetsi bwubakirwa ku kinyoma. Bityo haba hari umuyobozi mukuru uri ku isonga, ufite vision ye abandi basabwa kubahiriza nta shiti washaka kuyica iruhande kakakubaho. Iyi vision ishobora kuba ari nziza cyangwa ari mbi ariko umuyobozi mukuru n`abamwungirije bakagerageza kuyiha ishusho nziza mu gihugu no hanze ( aha ariko birashoboka ko mu gihugu hari ababa babona ko iyo politiki yubakiye ku kinyoma, ariko kuberak ko bakaeneye kubaho baghumiriza ntibabe bakwatura ngo bagaragaze ko ari mbi. Birashoboka kandi ko no mu bayobozi bamwe baba babibona gutyo, ariko kubera gutinya bakifata.)

    Ntwabo rero byoroshye muri Africa kuba umukristo w`ukuri ngo ube n`umunyapolitiki ukorera ku kuri ubishobore kuko bizagorana guhagarara ku kuri kwawe usabwa n`ijambo ry`Imana nk`umukristo mu gihe guhabanye n`ubushake bw`ugukuriye muri politiki.

    Ndibuka hari umwe dufata nk`umukristo muri iki gihugu baramubajije bati ` wakwemeza ko nta ngabo z`u Rwanda ziri muri Congo!`, ati ntazo. Icyo gihe yari ministre w`ububanyi n`amahanga, byumvikana ko ibyaberaga Congo yari abizi. Uretse kandi n`uyu nk`umukristo n`undi munyapolitiki babazaga icyo gihe yaravugaga ngo ntaziriyo. Nyuma n`iminsi itagaeze kuri ibiri babajije nyakubahwa mukuru wundi nyine ufite ukuri abandi bagenderaho bamubajije ko nta ngabo z“u Rwanda ziri Congo ati zirahari ndetese zihamaze iminsi. Kuva icyo gihe buri wese babazaga yaba umusivili cg umusirkari noneho yemezaga ko zihari.

    Muri make mu bihugu byateye imbere kdi byubahiriza democratie uko byakagombye, bakubahiriza uburenganzira bwa muntu uko bikwiye nta kibazo byagateye kuba umunyaplotiki uri umukristo kuko ho iyo uvuze ukuri kandi ufitiye gihamya ntubizira. Aha iwacu rero ho biroroshye n`ubwo waba ufite gihamya mu ntoki zawe hari ubwo bigorana guhagarara ku kuri nyako bitewe n`impamvu nyinshi.

    Reasons:
    Ubukene, gutinya kugirirwa nabi, guhakirizwa, gutinya kugurwa ku mugati mu gihe ubona byakugora kubona ahandi ukora, etc.

  • oya byibagora kuko tuzi abanyamadini benshi bagira uruhare mu miyoborere y,isi uhereye kuri papa,abitwa ba jean bertrand aristide,uyobora paraguay yewe ni uwari ukuriye akanama kamatora muri congo.

  • Dukwiye gutandukanya ubuyobozi bwo hambere n’ubwicyi gihe. ubuyobozi bwo hambere nkuko mwabivuze bwashyirwagaho n’Imana ariko ubu not.

  • Mose nibyo yagiye gukura mu Misiri Abisiraeli abibwiwe n’Imana. Harya abandi bo baba bahamagawe nande? Ese ko numva ko inshingano z’abakristo ari ukugira inama abayobozi b’igihugu, harya ninde mu bakristo bari mu Rwanda wagiriye inama Leta ku bibazo biriho ubu ngo tubygireho? Harya Bourse uburyo yakuweho singira ngo birimo gukorerwa muri misiteri bivugwa ko iyobowe n’umukristo?
    Uwo mupastori uvuga ibyo harya yaba amaze kugira Leta izihe nama. Aho ntiyaba ahubwo atinya kuvuga ukuri nawe ubwe?

    Abakristo bavugwa na Bibliya ni abameze nka Daniel na bagenzi be batemera kurya ibiryo by’umwami. Abemera gushyirwa mu itanura ry’umuriro, cyangwa bemera kujugunywa mu rwobo rw’intare batiteguye ko Imana ibarengera. Ni bene abo bonyine naho nta gihe mu Rwanda hatigeze haba abivuga ko ari abakristo kandi byarabananiye. Nta n’umwe wabishoboye.
    Mubanze mukizwe mumaramaje nibwo ibyo bizashoboka, mutandukanye amoko, politiki n’ubukristo. Nibwo muzabasha gukorera Imana.

  • Inkuru mwanditse ndayishyigikiye cyane,nubwo bidakorwa ariko niko kuri. kuba ababikoze batarabikoze neza ariko ntibivuze ko atari ukuri.

  • Yewe wa munyamakuru we, unkoze ku mutima pe!

    nonese baayikore ariko simvuze kuyijandikamo. Rwose batubere umucyo twe abayoboke bayo madini dore ko umunsi kuwundi agenda aniyongera.

Comments are closed.

en_USEnglish