“Birakwiye ko abahanzi tunaririmba indirimbo z’amahoro”- Dominic Dom
Habimana Dominic umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana ‘Gospel’ n’izivuga ku mahoro, ngo birakwiye ko abahanzi bibuka ku ndirimbo zivuga amahoro kuko byinshi mu bihugu biri ku isi bitabayeho neza kubera kubura amahoro.
Nk’abahanzi bafatwa nk’ijisho rya rubanda ndetse nk’abavugizi, avuga ko bakwiye kugira ubuvugizi ku bihugu bimwe na bimwe bitabayeho neza muri iki gihe. Aho avuga nk’igihugu cy’u Burundi.
Ibi yabinyujije mu ndirimbo nshya yise ‘Turashaka amahoro’ avuga ko amaze igihe afite umutwaro wo kuyikora bitewe nuko nta bundi bushobozi afite bwo kuba yahagarika intambara ziri ku isi.
Mu kiganiro na Umuseke, Dominic Dom yagize ati “Ubusanzwe ndi umuhanzi ukora indirimbo zihimbaza Imana n’izivuga ku mahoro hirya no hino ku isi. Muri iki gihe hari ibihugu byinshi hirya no hino ku isi bitabayeho neza kubera kubura amahoro.
Ariyo mpamvu nk’abahanzi b’abanyarwanda twakagize uruhare mu kuburira isi ko intambara nta kintu zimara atari ugusubiza inyuma iterambere ry’ibihugu byabo no kuvutsa ubuzima bw’abene gihugu”.
Dominic Dom amaze gukora indirimbo zihimbaza Imana zisaga 12 n’izivuga amahoro zigera kuri enye. Ashimangira ko kandi atanateze kuba yahagarika ubwo butumwa anyuza mu ndirimbo ze.
Umva indirimbo ‘Turashaka amahoro’ ya Dominic Dom
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW