“Biragoye gutera imbere muri muzika nta 'Manager' ”- Samy
Umuhanzi urimo kuzamuka mu njyana ya Hip Hop witwa Samy Da Silva Lionel, aratangaza ko kugira ngo ugire aho ugera muri muzika udafite umujyanama ‘Manager’ ugufasha mu bikorwa byawe bya muzika bitoroshye.
Uyu muhanzi umaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri eshatu ariko hakaba nta nimwe yumvikana cyane cyangwa ngo bayivugeho, asanga byose ari uko akora muzika wenyine nta muntu umwunganira cyangwa umugira inama y’uko agomba kwitwara mu bikorwa bye bya muzika.
Mu kiganiro na UM– USEKE, Samy yatangaje ko abahanzi benshi mu Rwanda bamaze kugira amazina akomeye babikesha kuba bafite abantu babagerera kure, bityo bikaba ari na byo bituma abandi bahanzi babaga bakifasha bakomeza kuguma ha handi hasi nta kuzamuka.
Yakomeje avuga ko hagiye hagira abantu bafata abahanzi bakabafasha mu bikorwa bya bo biri mu bintu byatuma muzika Nyarwanda igira abahanzi benshi kandi bahatana bitari byo gufata umuhanzi umwe akaguma ku mwanya w’imbere.
Abajijwe icyo ashatse kuvuga kuri ayo magambo yagize ati”Ntawe ntunze urutoki gusa biragaragara ko abahanzi runaka ari bo bahora ku mwanya wo hejuru batajya bahinduka”.
Zimwe mu ndirimbo amaze gushyira hanze z’amajwi gusa ‘Audios’ ariko akaba arimo azikorera amashusho yifuza ko byagira hanze rimwe harimo, Kuki, Ibikomere na Gospel Rap. Mu minsi iri imbere nibwo ateganya kuzazishyira hanze zose.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
musaza ibyo uvuga nibyo hari hakwiye kurebwa abafite impano akaba aribo bazamurwa aho kuzamura amazina ariko ugasanga ntakintu uwo muzika bakora utumarira ,tukuri inyuma mwana wo ku gakoni
Ntibikwiye ko abashoboye bakomeza kuguma inyuma y’inkike cq mu gikali ahubo bareke tugaragaze what we have
Courage musaz ibyo uvuga nukuri gusa tukuri nyuma kbsa courage
Comments are closed.