Digiqole ad

Bimwe mu byarangaga umupira wo mu muhanda (karere)

Umupira wa karere ni umupira wakundaga gukinwa n’abana mu muhanda, hakaba hari amwe mu mategeko yarangaga uwo mukino ariyo akurikira :

Umupira Karere
Umupira Karere

1.Umwana ubyibushye ni we wagomba kuba umuzamu.
2. Uwazanye ballon (Karere) niwe watoraga abakinnyi.
3. Niba mwaje mwambaye inkweto, indi kipe nta muntu urimo uzambaye mwagombaga kuzikuramo.
4. Umukino warangiraga abakinnyi aruko barushye, nta by’iminota.
5. Nta musifuzi, ufite ijambo rikomeye ni uwazanye Karere
6. Corners (Koluneli) eshatu ni Penaliti.
7. Penaliti bayemera aruko umukinnyi avunitse cyane cyangwa ari kurira.
8. Umukinnyi batora nyuma usanga nta cyizere cy’ejo hazaza aba yifitiye, Kandi aba Captain bagomba kuba bazi gukina kurusha abandi nta kindi.
9. Kubona umupira wanyu uguye munsi y’imodoka, mu rugo rw’abandi cyangwa ku gisenge ni byo bintu byateraga umujinya.
10. Iyo nyiri umupira arushye, match iba irangiye.
11. Ikipe yiyambura ni yatsinzwe igitego kibanza.

Niba warakinnye karere cyangwa ballon mu muhanda tubwire niba warakurikizaga ayo mategeko.

Roger Marc Rutindukanamurego
umuseke.rw

0 Comment

  • Amategeko ni Aya rwose. Ndabona yenda kumera nk’ayo twakurikizaga. Ko mutatubwiye ko iyi mwayishishuye kuri K FM na fcbk?

  • mbega mbega! Imbavu weeeee

  • ahaaaaaaahaaaaa

  • Ariko itegeko rya karindwi riranshimishije cyane

    • nanjye ndasetse cyane.ngo cg ari kurira!lol

  • ikindi mwibagiwe nuko iyo watsindaga igitego ukakinjirana ntabwo cyabaga aricyo, nukuvuga warenze izamu kumwe umukinnyi atsinda akarenga umurongo wizamu….wakinjiranye sicyo,kera habayeho.

  • binyibukije byinshi cyane naho abubu ngo niza ballon niyompamvu batamenya gucenga kuko iyo wamenyaga kumetriza karere umupira wabaga wawurangije.

  • Yooooo unkumbuje ubuto ko wibagiwe uwazanye amazi iyo iwabo babaga bafite frigo yabanzagamo

    • Wowe uravuga frigo kuko mwari mu mugi. Twe rero mu cyaro iyo capitaine cg se amashumi ye yabaga aheruka kugura udukariso dushya, ubwo ikipe yabaga arimo yakuragamo(cyane cyane iyo mubafana habaga harimo udukobwa t’urungano).Sha kuba umwana ni sawa.

  • kabisa uko ubivuze niko byari biri ntaho wibeshye.nyiri ukubanga akarere niwe wategekaga.

  • Uranyishe rwose!ariko wibagiwe ko hari igihe habaga n`imirwano kubera za sinabyaye zabagamo!

  • Amazamu hejuru yabaga nta mutambiko bityo umunyezamu iyo baterage hejuru ntawugereho nticyabaga ari igitego cyereka umuciye hagati y’amaboko!!!!!!!!!!!
    OOOOHHHHHHH Enfance t me mank kuri stade Nyabirungo kwa NKanika disi! yoooooo

    Nabaga ndi nyezamu kuko nari KIBONGE none isi yarankamuye

    • ah pole wangu gukura niko bigenda

  • mwibagiwe ko igitego kinyuze hejuru yumuzamu akarambura amaboko ntawushyikire babaraga ko cyanyuze hejuru yizamu bakabyita gutanga umugabo

  • hahahah, najye nari nyezamu twashetaga amashikarete na mabonbon tukabikinira, munyibukije kera nkiri muto disi, munyibukije abana twakinanaga i Nyamata twakinaga ama Quartier, hahaha

  • MWIBAGIWE KO IYO WATSINDAGA IGITEGO UKINJIRANA NACYO MWIZAMU BATAKIBARAGA!

  • ahahhahhahha munyibukije byinshi kdi mukomereze aho

  • hahhahahah nanjye naragakinnye rwose

  • Mu mupira wa karere habagaho umukino nawo wo mu muhanda witwaga LESI. Uwo mukino wakinwaga n’abantu babiri umwe mu izamu rimwe undi murindi. Bagatsindana mu buryo bw’amashoti kandi ntawari wemerewe guhagarika umupira ngo atere yitonze. BYARI UGUSHOTANA KUGEZA IGIHE IGITEGO CYIGIRIYEMO, CG SE UGACA INYUMA Y’IZAMU RITAGIRAGA N’UMUTANBIKO. ibi rero akenshi byatumaga iyo wasitaraga cg ugakubita ku kintu nk’igiti cg ibuye urwara rwaravagamo, abenshi bavaga amaraso bakamenaho umukungugu ngo waromoraga. NI HATARI.

  • ahhahahahhhhhhhhhh wibagiwe iyo watereshaga amano ko wagukragamo?

    • ganza ako kantu niba ubyibuka neza yarakubwiraga ngo uramushingira umupira bivuga ko ngo amano aca umupira

  • ahhahahahhhhhhhhhh wibagiwe iyo wabaga utumvikana na nyirumupira ko wagukragamo?

  • twe twakinnye mu kibuga kimwe turi amakipe 6 karere ari 3 mu izamu rimwe harimo abazamu 3 buri wese acungana nuko umupira we uza akawufata ahhahah!!!

  • Wibagiweko iyo hagiraga uwibeshya agasitara kuri nyirumupira yamuhagarikaga cg yamuvuna, ubwo umukino ukaba urangiye kuko atajyaga kwemerako abandi basigara bamukinira umupira weyavuyemo. Uwari inshutiye kandi nawe yabaga afite ijambo kuko iyo mwabaga mufite icyo mupfa, yasabaga inshutiye kukuvanamo cg kutakwemerera gukina.Yooooooooooooooooooooooo, imva iby’abana disi.

  • sha ndumva mbakunze cyane abantu mwakinnye karfere nubwo ntayikinnye. ariko natwe twakinaga agapira.

  • karere amategeko yape narite wa yishe penarite yabaga umukinnyi akoze umupira imbere yi zamu. nyiru umupira niwe wategekaga umukino kwemerera abari bukine na abari butoranye.

  • Uvuze Karere unyibutsa ikibuga(Ubwo hari mu muhanda)ubwo munsi yawo hari hatuye umukecuru witwa nyirangirababyeyi iyo umupira wagwaga iwe hehe no kongera kuwubona.Ubwo twamucungaga asinziriye tukinjira munzu iwe tukawiha kuko yabaga wenyine.Iyo yabyukaga akawubura yafataga inkoni ye akicara kuri cya kibuga akatwiryukankana.Kera habayeho kabisa.

  • mwibagiwe icyo bitaga ikigigi iyo umukinnyi yahushaga umupira agakubita ku murundi wundi mukinnyinibyo bitaga ikigingi.Nta FAIR PLAY ukubiswe ikigingi yagombaga kwihorera.

  • Nta FAIR PLAY bagiraga.

  • Karere original yari ibirere nyine ariko hagokoreshwa agashishwa k’imbere… Hanyuma Nyir’umupira akaba umutegetsi mukuru.Abandi bagiraga ijambo ni ufite imbaraga, unesha abandi,,,uzi ubwenge mu ishuri,,,inshuti cg abanyura inzira imwe na nyir’agapira.

    Nibutse ku ishuri twari dufite ikibuga ugasanga mu izamu harimo abazamu bangana n’amakipe ari mu kibuga ariko buri wese akamenya ikipe,,,bikagorana iyo rero ba rutahizamu,,,bahahuriye barenze umwe…harabaye sha…

  • wibagiwe iyo wabaga wihambiriye bande bagutoraga mbere ubumdi bande ukayizingulizaho

  • kfm na facebook byashishuye umuseke.rw sha umuseke ntushishura barawushishura.hhahahh bravo umuseke.rw

  • Kwanga igitego adversaire yatsinze byari byemewe cyane igihe umuzamu atazamuye amaboko ngo atange umugabo iyo umupira wabaga waciye hejuru

  • yooo mbega inkuru inyibukije ubuzima bwakera,iyo umupira watindaga kurangira byarangiraga murwanye rimwe narimwe karere mukayita mwese mukiruka

  • ibyo ntakibazo icyangombwa n’uutugezaho udukuru twiza nawe tubwire akandi ahubwo.

  • shawe murabantu babagabo peee!!!!uzi sinabyaye yabantu twakinanye EP de gituku inyuma y,amashuli??iyo washingaga ndavuga amano nibwo umupira wageraga kure!!!

Comments are closed.

en_USEnglish