Digiqole ad

Bimwe mu byaha amahirwe Dream Boys kwegukana igihembo cya PGGSS5

 Bimwe mu byaha amahirwe Dream Boys kwegukana igihembo cya PGGSS5

TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys

Nemeye Platini na Mujyanama Claude ni bamwe mu basore bagize itsinda rya Dream Boys. Iri tsinda riri mu matsinda yagize uruhare mu iterambere rya muzika nyarwanda ahanini babicishije mu butumwa banyuzaga mu ndirimbo zabo.

TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys
TMC na Platini bagize itsinda rya Dream Boys

Mu mwaka wa 2009 nibwo iri tsinda ryaje kumenyekana mu ndirimbo zimwe na zimwe zirimo ‘Si inzika, Magorwa’ ndetse n’izindi nyinshi.

Mu mwaka wa 2010 nibwo bitabiriye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya mbere ryari ritangiye mu Rwanda. Nubwo bwari ubwa mbere ribaye, aba bahanzi baje mu bahanzi batanu ba mbere bitwaye neza.

Nta nshuro n’imwe iri tsinda ryari ryabura muri iri rushanwa ririmo kuba ku nshuro yaryo ya gatanu. Bityo bakaba bavuga ko uyu ariwo mwanya wo gushyikirizwa igikombe nk’itsinda ryitwaye neza muri iri rushanwa.

Mu bitaramo byagiye biba mu Ntara bya semi playback ndetse n’ibya live ntabwo iri tsinda ryagiye rirenga umwanya wa gatatu nkuko byagendaga bitangwazwa na bamwe mu bakurikiranye iri rushanwa kuva ryatangira.

Nubwo ngo abahanzi bose uko ari 10 bari muri iri rushanwa bafite amahirwe angana, ariko basanga ariwo mwanya wabo wo kuba bakwegukana iri rushanwa bwa mbere nk’itsinda.

Platini Nemeye yabwiye Umuseke ko nta kabuza bafite ikizere cyo kwitwara neza mu gitaramo cya nyuma ari nacyo kizabahesha icyo gikombe ku mugaragaro.

Yagize ati “Urebye uko irushanwa ryagenze, ntabwo dufite umwanya mubi mu bahanzi bose 10 twari kumwe muri iri rushanwa.

Ariko urebye ibikorwa twagiye dukora kuva iri rushanwa ryatangira tukaba tutaranariburamo na rimwe, ibi byerekana ko hari imbaraga runaka twe dufite ahubwo dushobora kuba tutazi.

Buri muhanzi wese afite amahirwe peee!!!ariko nanone ntabwo twese twagabana icyo gihembo. Niyo mpamvu rero nka Bralirwa ndetse na EAP bafatanya gutegura iri rushanwa hari byinshi bakazarebye mbere yo guhitamo ukwiye kwegukana iki gihembo”.

Mu mwaka wa 2014 ubwo iri rushanwa ryegukanwaga na Jay Polly, itsinda rya Dream Boys ryaje ku mwanya wa kabiri mu bahanzi 10 bahataniraga icyo gihembo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Igikombe nicyabo rwose ntagushidikanya kobarushabandi bose bahatanye muliyi rushanwa rya gumaguma. Baririmbaneza, bafite amajwimeza kandi yumwimerere, batanga ubutumwa bwizacyane mundilimbo zabo, bazubwenge kandi barize, barakunzwe nubwo batamenya kuishanura nkabandi, bitwaraneza kuli scène ntanubwo bapfunyikira abantu amazi mubitaramo nkabandi no mubuzima busanzwe bitwaraneza kuko ubona banafite uburere nikinyabupfura ugereranyije nabandi bahanzi kandi barubaha, bakiyubaha bitanababuje kugendana nibigezweho nokutugezaho umuziki ugezweho udushimisha, IMANA Izabafashe bakomezanye ukwari babili kandi bakomeze bazamuke. Love U dream boyz

  • Nanjye aba basore ndabakunda bagira indirimbo zinogeye amatwi, rwo arinjye ubitanga nibo nagishyikiriza

  • aba bahungu barashoboye pe!!! bakibaho kuko nabishizehamwe IMANA irabasanga. Dreams come true!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Dream boyz ,ntari umugabo ntihabwa intebe kuko ntipfa kubona aho muca meloddy !!!!

  • Nukuri PE baragikwiye hatabayeho amarangamutima cg kwirengagiza

  • nta byabo abongabo igikombe ni cya bruce melody kbs

  • Naho Butera Knowles we ,muramushyira he ko mbonanjye kurwanjye ruhande arfiwe ukwiriye iki gihembo? Reka dutegereze ubwo abacyemura mpaka nibo bazaruca, badashyizemo amarangamutima yabo.

Comments are closed.

en_USEnglish