Digiqole ad

“Bibiliya itubwira iki ku bijyanye no kuregana mu nkiko?”

Intumwa y’Imana Pawulo yigishije abakorinto bizera kutajya mu nkiko baregana (1 Abakorinto 6:1-8). Ku bakristo iyo batababariranye ngo biyunge ikinyuranyo cy’ibyo nuko baba berekanye ugutsindwa kwabo mu Mwuka. Ni kuki abantu bakwifuza kuba abakristu niba abakristu baba bafite ibibazo byinshi kandi badashobora no kuba bakwikemurira? Ariko na none hari igihe ushobora gusanga ko inkiko arizo zikenewe mu kugira icyo zikora.

Niba inzira za Bibiliya mu kwiyunga zarakurikijwe (Matayo 18:15-17) kandi n’igice kiri mu makosa ugasanga kikiri mu byaha, muri iki gihe kwitabaza inkiko byaba bifite ishingiro. Ariko ibi bigomba gukorwa nyuma y’amasengesho menshi y’ubwenge n’ubushishozi (Yakobo 1:5) ndetse n’ubugenzuzi buyobowe na Mwuka Wera.

Mu gitabo cya 1 Abakorinto 6:1-6 havugwamo gusa amakimbirane mu itorero, ariko Pawulo agaragaza uruhare rw’inkiko mu gihe avuga imanza zerekeye ku bintu birebana n’ubu buzima. Pawulo asubanura ko inkiko zigomba kubaho mu bibazo by’ubu buzima ariko biri hanze y’itorero. Ibibazo by’itorero ntibigomba kujyanwa mu nkiko, ahubwo bigomba kurangirizwa mu itorero bitagiye hanze.

Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 21-22 bavuga uburyo Pawulo yafashwe arengana, ashinjwa icyaha atigeze akora. Abaroma baramufashe maze “umukuru w’abasirikare azana Pawulo mo imbere amutegeka n’ibiboko byinshi ngo yemere icyaha cye. Yifuzaga kumenya impamvu abantu babaye babi cyane. Mu gihe bahambiriye Pawulo hasi ngo bamukubite, Pawulo abwira umukuru w’abasirikare wari uhagaze aho ati ‘Mbese binyuze mu mategeko kuri wowe gukubita umuturage w’umuroma utigeze ajyanwa n’imbere y’ubutabera?’” Pawulo yakoresheje itegeko rya Roma ndetse n’ubwenegihugu bwe mu kwirinda we ubwe. Nta kibi rero kuri wowe mu kwitabaza inkiko mu gihe ubikoze kubw’impamvu nzima ndetse n’umutima ukeye.

Byongeye Pawulo yagize ati, “…Nuko mumaze kubonekaho icyaha rwose, kuko muburana musubiranamo. Mbese ni iki gituma mudahitamo ahubwo kugirirwa nabi? Ni iki gituma mudahitamo guhuguzwa?” (1Abakorinto 6:7). Ikintu Pawulo agaragaza neza hano ni ubuhamya by’uwizera. Byaba byiza kuri twe twemeye kubura inyungu z’ibyacu, cyangwa se tukanatukwa, aho kugira ngo tujyane umuntu kure ya Kristo, twirukankira kumujyana mu nkiko. None se ni iki gifite umumaro cyane_ni urugamba rw’amategeko cyangwa urugamba rw’ubugingo buhoraho?

Muri make, mbese birakwiye ko abakristu bajyanana mu nkiko ku bw’ibibazo byo mu itorero? Ntabwo bikwiye na gato! Ariko se birakwiye ko abakristu bajyanana mu nkiko ku bw’ibibazo byo mu buzima busanzwe? Nabwo niba byashobokaga kubyirinda, oya. Ariko na none mu bihe bimwe, nko kurinda uburenganzira bwacu (Nko mu rugero rw’Intumwa y’Imana Pawulo), bishobora kuba ngombwa ko twitabaza inkiko mu gukemura ibyo bibazo. Tubikesha UBUGINGO

1 Comment

  • Burya babili baburana umwe aba yataye ubuchristo, baba bitirirwa iryo zina gusa.kuko ahari urukundo inyiko ntacyo zaba zikivuze. None se ubu niba hari aba Pasteurs bambura amazu bakodesha,bagasambanya abachristo bayobora, bakumva aribo bari hejuru aho kugira ngo haboneke Christo urumva inkiko zabura kuza gute? icyo mbona urukundo nirwongera kogera n’inyiko ku baChristo zizagabanuka

Comments are closed.

en_USEnglish