Digiqole ad

Bernard Munyagishari yahakanye ibyo aregwa byose

Bernard Munyagishari, umunyarwanda ucyekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yahakanye ibyaha aregwa, ubwo ku wa mbere tariki ya 20 Kamena 2011, yari mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda i Arusha muri Tanzaniya yisobanura ku byo ashinjwa.

Bernard Munyagishari

Imbere y’inteko y’abacamanza yari iyobowe n’umucamanza Dennis Byron, mu cyumba cy’urugereko rwa kabiri, uyu mugabo Munyagishari wisobanuraga mu rurimi rw’igifaransa, yavuze ko ari umwere.

Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’abafaransa, AFP, Bernard Munyagishari, mu gihe cya Jenoside yari umuyobozi w’interahamwe mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Rwanda.

Uyu mugabo akaba ashinjwa ibyaha bigera kuri bitandatu. Muri byo  harimo ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha no kurema imitwe yo gukora Jenoside ndetse no gufata abagore ku ngufu.

Kuva mu mwaka wa 2005 nibwo uyu Munyagishari,yatangiye gushakishwa ngo atabwe muri yombi.

Tariki ya 25 Gicurasi uyu mwaka wa 2011, nibwo yaje gufatirwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo hanyuma akaza koherezwa muri uru rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda. Iyi ikaba ari inshuro ya mbere uyu Munyagishari yari agejejwe imbere y’abacamanza ngo yisobanure ku byo ashinjwa.

Ferdinand Uwimana

Umuseke.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish