Benewabo ba Bobbi Kristina barashaka ko yapfa ejo
Abo mu muryango wa Bobbi Kristina, umukobwa wa Whitney Houston barashaka kumureka akipfira kuko ngo babona atazakira. Ikindi ni uko bifuza ko uyu mukobwa yitaba Imana ejo ku munsi nku itariki imwe n’iyo nyina yapfiriyeho muri Gashyantare 2012.
Uyu mukobwa w’imyaka 21 y’amavuko amaze iminsi 10 ari muri coma nyuma y’uko bamusanze mu bwogero yaguyemo agahwera.
Benewabo babwiye Mailonline ko aho bigeze bagiye gusaba abaganga bagaharika ubufasha bamuhaga.
Nyirakuru witwa Cissy Houston ubyara nyina Whitney, yabwiye ikinyamakuru pagesix ko aho bigeze byaba byiza uyu mukobwa yipfiriye ejo ku munsi umwe n’uwo Nyina yapfiriyeho ku italiki ya 11 Gashyantare 2012 aguye muri Hotel Hilton i Beverly, California, US. Mu buryo bumwe nk’ubwo umukobwa we aherutse kubonekamo.
Umwe mu bapolisi yatangaje ko ahubwo ibyafashaga uyu mukobwa guhumeka bamaze kubimukuraho kera ariko ngo umubiri we ukaba ugihanyanyaza.
Aya makuru aje mu gihe abantu 500 baraye bateraniye muri Leta ya Georgia hafi y’aho uyu mukobwa yabanaga n’uwitwa umugabo we, mu gikorwa cyo kumusengera ngo Imana imufashe agarure agatege.
Kuva Bobbi yajya mu bitaro, abagize imiryango y’ababyeyi be bombi (Houston na Brown) basubiranyemo bibaza uko bazamugenza ariko ubu ngo bemeranyijwe ko bamureka nawe akipfira nk’uko na Nyina yapfuye kandi agapfira ku italiki imwe nawe.
Ubwo Bobbi Kristina yagwaga muri bwogero, Police yasanze afite ibikomere mu maso n’ahandi bituma bikekwa ko yaba yafashwe ku ngufu ariko nyuma iperereza riza gusanga yarakomeretse yirwanaho ngo arebe ko yava muri buriya bwogero.
UM– USEKE.RW
2 Comments
God help her
Ingaruka z’ibiyobyabwenge! God help her !
Comments are closed.