Digiqole ad

Ben Kayiranga afite inzozi zo kuzakorana indirimbo na The Ben

 Ben Kayiranga afite inzozi zo kuzakorana indirimbo na The Ben

Ben Kayiranga yifuza ko umunsi umwe yazakorana na The Ben indirimbo

Umuhanzi Kayiranga Benjamin wamamaye cyane muri muzika ku izina rya Ben Kayiranga kubera indirimbo ye yakunzwe cyane yise ‘Freedom’, yahishuye ibanga ry’uko mu bahanzi akunda na The Ben arimo ndetse ko ahora yifuza ko umunsi umwe bazakorana indirimbo.

Ben Kayiranga yifuza ko umunsi umwe yazakorana na The Ben indirimbo
Ben Kayiranga yifuza ko umunsi umwe yazakorana na The Ben indirimbo

Ben Kayiranga utuye mu Bufaransa ariko ukunze kugirira ibiruhuko bye mu Rwanda, yatangaje ayo magambo nyuma yo gukorana indirimbo na bamwe mu bahanzi nyarwanda zigakundwa.

Mu bahanzi amaze gukorana nabo mu minsi mike aba afite mu Rwanda y’ikiruhuko, harimo Uncle Austin, Dream Boys, Serge Iyamuremye, Knowless na Edouce.

Ku rubuga rwe rwa facebook yagize ati “Mu buzima hari abahanzi wiyumvamo!! Uyu musore The Ben ndamukunda mfite icyizere ko tuzakorana”.

Ibi byatumye na The Ben amubwira ko amufata nk’umuhanzi w’icyamamare kuko yakuze nawe akunda ibihangano bye. Kandi ko nawe ahorana inzozi z’uko umunsi umwe bazakorana.

Yagize ati “Ndanezerewe cyane!!Uri icyamamare. Mu bwana bwanjye nakuze nkureba. Nizera ntashidikanya ko inzozi zacu vuba cyane ziza kuba impamo”.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda babonye ubwo butumwa, bavuze ko ubwo urukundo rutangiye kugaragara hagati y’abahanzi ariyo ntwaro yo kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda ku isi.

‘Freedom’ imwe mu ndirimb yakunzwe cyane ya Ben Kayiranga.

https://www.youtube.com/watch?v=P6VgorXyTcY

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish