Digiqole ad

Muri Belgique kuri Rayon Sports Day, Muvala Valens vs Seko Sefu

Abakunzi n’abafana Rayon Sports mu bubiligi bateguye umunsi bise Rayon Sports Day, impamvu nyamukuru y’iki gikorwa ngo ni uguhuza abahoze bakinira iyi kipe n’abandi bakinnyi bakiniraga andi makipe yo mu Rwanda. Abahoze bakinira Rayon cyera bazakina n’abahoze muri Kiyovu.

Miko, Said Ndabaniwe na Magnifike Ndikumna bakiniye Rayon bashobora kuzakina uyu mukino

Miko, Said Ndabaniwe na Magnifike Ndikumana bakiniye Rayon bashobora kuzakina uyu mukino

Iki gikorwa kizahuza abanyamuryango n’inshuti z’aba bakinnyi mu rwego rw’ubusabane no kureba by’umwihariko ukuntu bateza ikipe ya Rayon Sports imbere ndetse n’umupira w’amaguru mu Rwanda muri rusange.

Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports mu Bubiligi Jean Pierre Rugero yatangarije urubuga rwa Rayon Sports ati” Iki gikorwa giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 24 Kanama 2013 kikazatangira saa munani z’amanywa.”

Uko Gahunda iteye kuri uwo munsi

  • ·         Hazaba umukino uzahuza abahoze bakinira Rayon Sports na Kiyovu Sports
  • ·         Hazaba n’umukino w’abafana hagati yayo makipe yombi iyi mikino yombi izabera ahitwa rue Molembos
  • ·         Nyuma iyi mikino izasozwa nibitaramo bizageza mu gitondo (Concert Live, Barbecue, Soiree)

Abo mu ikpe ya Kiyovu bazaba bahari ni : Muvala Valens, Idi Ibrahim Karekezi, Mupenzi Leon, Hubert Nshizirungu(bebe), Désire Mbonabucya, Karim Kamanzi, Kamanzi Michel, Ashraf Munyaneza, Guillaume Haliyamutu, Saruhara Protogène, Fils Mbonabucya, Emery Style, Issa Kalamba, Hassan Karera, Djuma Bagabo (Wakacape), Pappy Kanamugire, Babou Kanamugire, Kado, Batou Jean, Marzuku Ibrahim, Buruchaga Kembo n’abandi.

Muri Rayons Sports abateganyijwe kuri gahunda ni : Chrysostome Habimana, Aime Dollar, Lisala Tanganyika, Mudeyi Nazaire, Kalisa Claude, Richard Hitimana, Magnifique Nuwimana, Kimasa, Mudeyi Yves, Kimisagara Claude, Bula Bula, Claude Barthez, Bitana jean Rémy, Albert Mbonampeka, Murangwa Eugene, Minko Michel, Seko Sefu, n’abandi.

Mu bahanzi bakunda ayo makipe hazagaragaramo : Marechal De Gaulle Ufiteyezu, Ben-Ngabo Kipeti, Chouchou, Jakhobo, Slai Buta, Seleman, Julienne Kayiganwa (Big Maman), Liziki n’abandi

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • iki gitekerezo nicyiza cyane kuko nibyiza guhuza abana burwanda.Tuzawukina nidurangiza twibyinire.Liziki na Seleman ntibazabure

  • Muvala Valens vs Seko Sefu nibizima cyane!

  • tuzaba duhari pe!Ben-Ngabo Kipeti, Chouchou, , Seleman, Julienne Kayiganwa na Big Maman ndabakunda

  • Reyon vs Kiyovu hazaca uwambaye!!!!!GIKUNDIRO OYEEEEEEE

  • Jean Pierre numuntu wumugabo cyane ! icyo nigikorwa kingenzi cyane.

  • Muvala Valens aracyawuconga!!! NIBIZIMA CYANE

    • nanjye ndumva nishimiye muvara kabisa!

  • Igitekerezo cyiza

  • PLEASE….. NYUMA Y’UYU MUKINO MUZATWEREKE AMAFOTO Y’ABA BAGABO …..

    BARADUSHIMISHIJE BIRATINDA….

  • nashima televizion yawutwereka nkongera nkareba za corneri za muvala zijyamo ntawundi uwukozeho

  • Ibyo ni byiza ariko expected result ni uko nimumara kuwuconga no kwiyakira muzasagurira Rayon Sport y’i Nyanza apana iyo mu bubiligi.

  • batwoherereze iyo nkunga maze dutware ikindi gikombe.ooorayon

  • sha iyu numvise izina Muvara Valens gusa numva nishimye kuko nibuka byinshi ,Muvara we ntawuzaguhiga kuba RUTAHIZAMU usibye Jimmy Gatete warugiye kugutwara record nahubundi , nshimiye umuntu washyizeho iyi nkuru ,ariko nunze mury,uwavuze ngo muzadushyirireho amafoto y,ba ba tipe baje kuwuconga nanjye ntyo !! NIBIBA BYIZA ,N,AMAZINA YABO KURI BURI PHOTO , Thanks.

    • ariko gagas waba wibuka umukino wa mbere Muvala na Tindo bakiniye Kiyovu ihura na Rayon bakiva muri Vitala Ndiki akabereka amano y’ikirenge abasogongeza 2-1 ? Cyakora burya ntushobora guhakana ko urukwavu runyaruka na Muvala yaranyarukaga amacenga akagirwa na Tindo !

Comments are closed.

en_USEnglish