Digiqole ad

Beckham: Umwongereza wa mbere utwaye shampiyona 4 ahatandukanye

Kuri icyi cyumweru Robert Joseph David Beckham yaraye abaye umukinnyi wa mbere w’umwongereza watwaye ibikombe bine bya shampionat mu bihugu bine bitandukanye.

David Beckham ubwo yishimiraga igitego yatsinze O Marseille mu gihe gishize

Beckham yaciye uyu muhigo ubwo ikipe ye ya Paris Saint Germain yatsindaga igitego kimwe ku busa bwa Lyon kuri iki cyumweru maze PSG igahita yegukana igikombe cya shampionat y’Ubufaransa.

Beckham ubu akaba amaze gutwara ibyo bikombe n’amakipe ya Manchester United (England), Real Madrid (Espagne), LA Galaxy (USA) na Paris St Germains (France).

Uyu mugabo w’imyaka 38 kontaro ye ikaba irangirana n’iyi shampiona ariko ikipe ye ikaba ishaka kumugumana.

Ibindi bigwi bya Beckham

  • Umukinnyi wa mbere w’umwongereza utwaye ibikombe 4 bya shampionna mu buhugu bitandukanye (England, Espagne, USA, France)
  • Umukinnyi wa mbere w’umwongereza watsinze ibitego mu bikombe byisi bitatu biheruka yikurikiranya.
  • Umukinnyi wa mbere w’umwongereza wakinnye imikino 100 muri championsleague.
  • Umukinnyi wa mbere w’umwongereza  watanze imipira myinshi ivamo ibitego mu bikombe by’iburayi.
  • Umukinnyi wa 400 wa PSG
  • Mu mikino 265 yakiniye Manchester United yatanze imipira ivamo ibitego (assists) 152 akaba ari uwa 3 mu mateka y’iyo shampionna.

JD Nsengiyumva Inzaghi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • age ashimira Imana.

  • azongera agitware umwaka utaha se?

  • keretse naza muri rayon umwaka utaha nabwo yakongera akagitwara

  • champion ya gatanu azayitwarira muri Rayon sport2014.

  • Ariko iyo Rayon muvuga ni Gasenyi kweli???? Becks mumugabanyirije agaciro murakabya namwe!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish