Digiqole ad

Beckham na Tom Cruise i LA Lakers

David Beckham na Tom Cruise ku kibuga cya LA Lakers

Umuryango wa Tom Cruise na Katie Holmes (bazwi mu ma filme) niwo wakiriye ushakira inzu ndetse unamenyereza umuryango wa David na Victoria Beckham i Beverely Hills agace kabaherwe mumugi wa Los Angels leta ya California.

Ubu nubwo Victoria Beckham na Katie Holmes batacyumvikana, ariko David na Tom Cruise bo baracyari inshuti nkuko ikinyamakuru Dailymail kibitangaza, bikanagaragarira kuri iyi foto aho bahuriye muri match ya LA Lakers i Staples Center Stade yayo ikina na Seattle.

Bakomeje kuganira mu gihe abahungu babo Brooklyn na Connor nabo babazanyaga amakuru
Bakomeje kuganira mu gihe abahungu babo Brooklyn na Connor nabo babazanyaga amakuru

David Beckham n’umuhungu we mukuru Brooklyn -- Tom Cruise nimfura ye Connor
David Beckham n’umuhungu we mukuru Brooklyn -- Tom Cruise nimfura ye Connor

Ikibuga cya Stapples Center cya Lakers kikaba gikunda guhuruza aba star benshi muri America, David Beckham umukinnyi wa ruhago muri LA Galaxy, akaba umukunzi ukomeye w’ikipe ya Basketball ya LA Lakers ngo ntajya atangwa mu mikino ya Lakers.

Kuri match yo mwijoro ryakeye hakaba ahri haje nabandi ba star barimo nka Jack Nicholson. Abagore ba Tom Cruise na David Beckham bo bakaba batagicana uwaka kuva ubwo Katie Holmes yahamagariye Victoria Beckham ngo aze mu idini rya Scientology Victoria ntabikozwe, ikindi kandi nko Victoria ntiyishimira uburyo Holmes areramo umwana awabo witwa Suri.

Abagabo babo bo bakaba bakomeje kwibera inshuti ntakibatandukanya.

Imiryango ya Tom Cruise na Katie Holmes, Willy na Jada Pinkett Smith bakira David na Victoria Beckham i Los Angels muri 2007

 

en_USEnglish