BBC na Bongo5 byashyize King James mu bahanzi 5 bitezwe muri 2014
Imbuga nkoranyambaga zikomeye cyane ku isi ndetse no mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba arizo BBC na Bongo5 ikinyamakuru cyo muri Tanzania, byashyize indirimbo ya King James nshya yise ‘Ndagutegereje’ mu ndirimbo eshanu zikunzwe cyane.
Ibi n’ibintu bitari bisanzwe bibaho ku bahanzi b’Abanyarwanda kuba bagaragara mu bahanzi bakomeye cyane muri Afurika cyangwa ngo hagire indirimbo zabo zihangana n’iz’abahanzi bakomoka muri aka Karere u Rwanda ruherereyemo.
Mu bahanzi bashyizwe ahagaragara n’izo mbuga harimo, Diamond ‘Tanzania’, Kaysha ‘DRC’ ariko akaba abarizwa mu gihugu cy’u Bufaransa, Wyre ‘Kenya’, Radio & Wiseal ‘Uganda’ na King James wo mu Rwanda.
Mu kiganiro na UM– USEKE, King James yatangaje ibyiyumviro yumva afite kuba yaragaragaye kuri urwo rutonde.
Yagize ati “Byaranshimishije cyane kuba nisanze kuri ruriya rutonde, kuko nta kintu na kimwe nakoze ngo mbe narujyaho.
Ibi rero byanyeretse ko ibintu nkora bibonwa na benshi kandi binashimisha benshi bityo nkaba ngiye gukora iyo bwabaga sinzabatenguhe nkoreshe ayo mahirwe mfite ndetse n’urukundo nagaragarijwe n’abakunzi b’ibihangano byanjye.”
Biteganyijwe ko King James azataramira abanyarwamagana kuri uyu wa gatandatu tariki ya 11 Mutarama, 2014 aho azaba ari kumwe n’abandi bahanzi bakomeye cyane barimo, Riderman, Jay Polly, Senderi, TBB, Active, Danny Nanone, NPC, Amag The Black ndetse na Social Mula, kwinjira muri icyo gitaramo bikazaba ari amafaranga y’u Rwanda 1000.
Joel Rutaganda
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mumbwire!! Ni king James wawundi uririmba arira nk’abana se??
hahah contre succes .com, ubwo kdi ni ishyari, jya ugira ishyari ryiza nshuti maze umurushe kahave hanyuma wowe kuko ijwi ryawe rirongoroye,uhaserukane umucyo,iyo myunvire yawe ntihwitse !!!!!
uko kurira uvuga ndetse ukagaya nicyo twe abakunzi be tumukundira, plz va mumashyari, kora umurushe niba ubushoboye.
Comments are closed.