Digiqole ad

Baza muganga: Igisubizo cy’uwabajije ibyerekeranye no gukuramo inda.

IKIBAZO:

Nitwa Ange: Nabazabaga uyu munyamakuru Corneille atubwire ni ryari umuntu yakuramo inda ntimugireho ingaruka cyane ndashaka kubaza yaba amaze n’iminsi ingahe atwite? cyangwa udusobanurire neza ibijyanye no gukuramo inda. Murakoze dukunda amakuru yanyu.

IGISUBIZO

Ange, igihe cyose ingaruka ziraba, kuko ingaruka iba ya mbere ni ukuva amaraso menshi cyane, iya kabiri ni uko uterus (nyababyeyi) ishwanyagurika (wari uziko hari umwana w’imyaka 16 byabayeho muri bimwe mu bitaro ba hano i Kigali ubwo igihita kiba ni ukuvanamo nyababyeyi yose ubwo bivuze ngo kubyara nti biba bigishobotse.

Impamvu kwa muganga bitaba cyane ni uko imiti ivanamo inda itangwa ku buryo buzwi ugakomeza ugakurikiranwa by’umwihariko n’abaganga. Aha ndaguha urugero umuti wa CYTOTEC MG200 umugore ubyaye imbyaro 4 ntawufata kimwe n’ubyaye rimwe kandi bigaterwa n’uburyo inkondo yafungutse.

Ibyo byose se rero umuganga abitekerezaho mbere,kuko iyo ufashe imiti myishi (over dose) inkondo nayo ishobora gushwanyagurika bigatuma uva amaraso menshi.

Muri make rero igihe cyose inda ikurwamo byemejwe na muganga nta kibazo gikomeye kibaho, urugero umubyeyi ashobora  guhura n’impanuka akagwa kandi atwite inda y’ukwezi kumwe n’igice maze  umwana agapfira mu nda, aha nk’umuganga nta kindi umukorera uretse ku mwandikira kuyivanamo byemewe.

Kwa muganga bikorwa neza kandi nta kibazo bigira ku mubiri w’umubyeyi ndetse na nyuma arongera agasama akanabyara umwana muzima.

 

Ntihabose k.corneille
UM– USEKE.COM

13 Comments

  • gukuramo inda sibyiza kuko niyo waba wabikorewe na munganga, bigira ingaruka uko byagendakose, ntacyiza cyo kwiyambura impano Imana iguhaye, nkuko uba uyisamye ni nako wayibyara ukamurera

  • Murakoze cyane kuri iyi subject, none mumfashe munsobanurire kumudamu ukuramo inda nta miti yafashe nta na accident yabayeho mbese ikivanamo. Muri make nifuzaga kumenya niba nabyo byashobora kumutera kutazabyara ukundi! Murakoze.

    • Muvandimwe muhammadi urabaza impamvu zindi zo gukuramo inda atari kubushake ndetse n’impanuka.
      Impamvu zo ni nyinshi cyane,twavuga:imiteterere karemano umuntu akura ku babyeyi yagize ubusembwa(chromosomal abnormalities),zimwe mu ndwara,ubusembwa bwa nyababyeyi(uterine abnormalities),imisemburo yo mu mubiri,umubiri ukora abasirikare bo kurwanya umwana,n’izindi mpamvu zikomoka ku bidukikije.
      Reka turebe impamvu imwe ku yindi:
      1. imiteterere karemano umuntu akura ku babyeyi yagize ubusembwa(chromosomal abnormalities)

      aha twavuga nkibyitwa trisomy(akanyabuzima gato cyane bita cellule cyangwa cell mu cyongereza kagira ubundi chromosome 46,harimo 23 uvana kuri mama na 23 uvana kuri papa urumva ko ukora imiirongo ibiri ya 23 noneho kuri trisomy ho chromosome ya 21 igira imirongo 3 ya chromosome bigatuma ugira byose hamwe 47) ,monosomy(chromosome ya 21umurongo wawo uba uriho 1 aho kuba 2,bituma ugira zose hamwe 45),triploidy(ugira chromosome 69 harengaho 23 kuzisanzwe),tetraploidy(cellule igira chromosome 92)
      2. kwandura udukoko dutera indwara zimwe na zimwe
      aha twavuga nk’agakoko gatera imitezi,toxoplasmose,agakoko ka Chlamydia,indwara ya herpes n’izindi.
      3. imitere itari myiza y’ingingo zikoze imyanya myibarukiro
       inkondo idafashe neza ishobora kwifungura utarageza igihe(cervical incompetence)
       ibibyimba muri nyababyeyi(inkuru irambuye soma (http://umuseke.com/2011/11/14/tumenye-ibibyimba-biza-kuri-nyababyeyi-byitwa-myoma/)
       nyababyeyi yigabanyijemo(septate and bicornuate uterus)

      Nyababyeyi igabanyijemo kabiri ishobora gutera kuvanamo inda
      4. imisemburo (endocrinological abnormalities)
       umusemburo wa progesterone uba muke
       diyabete itavuwe neza
       ibibyimba ku dusabo tw’intanga ngore
      5. umubiri uri gukora abasirikare barwanya umwana uri mu nda
       abasirikare barwanya cardiolipin(anticardiolipin antibody)
       lupus anticoagulant

      6. impamvu zikomoka ku bidukikije
       itabi
       inzoga
       caffeine nk’udutasi

      muvandimwe rero Muhammadi ni zimwe mu mpamvu zishobora gutuma inda ivamo bidatewe n’ubusahake bwa nyiri kuyisama cyangwa impanuka(traumatic accidents).ibi bisaba ko iyo ugize ibyago ukavanamo inda ku buryo utumva,wegera muganga akakugira inama,agashaka ndetse n’impamvu zishobora kuba zarabaiteye,kuko harimo izirindwa,izivurwa ndetse nizo wakoresha ubundi buryo bwa gihanga bigashoboka ko wakwibaruka akana.
      Wanzura kandi ubaza niba izi mpamvu zitagira ibibazo ku rubyaro washaka mu minsi iri mbere
      Umuhanga hogue mu 1986 yakoze ubushakashatsi kuri iki kibazo akusanya inyandiko zigera kuri 200,yanzura agira ati inda yakuwemo muganga agizemo uruhare ku mpamvu zizwi akabikora neza nta kibazo zigira ku kurumbuka k’umubyeyi,gusa aza kubona ko gusa nyuma icyatuma uko kurumbuka kutabaho ari indwara wagira nyuma yo kubikorerwa(infection post abortum).aha urumva ko hari ibigomba kuzuzwa:gukuramo inda muganga abifashemo icyemezo,nawe akabikora neza agukurikirana kugirango impinduka yose abone uko ayifatamo,ikindi ni ukutandura indwara ziherekeza gukuramo inda(infection post abortum).Naho gukuriramo inda mu rugo waba ubishaka cyangwa bitewe na zimwe mu mpamvu navuze hejuru,byongera ibyo byago,gusa iyo bibaye umuntu aba agomba kwihutira kujya kwa muganga.
      Urakoze,komeza usome urubuga umuseke.com urubuga rwanyu.

      Corneille killy Ntihabose
      Umuseke.com/ubuzima

  • murakoze kubwibiganiro byanyu biratwubaka, none nagirango mumbarize muganga ese ninshuro zingahe umugore adashobora kurenza akuramo inda? ese iriya miti itangwa yo gutuma umuntu adasama yaba itera ingaruka? murakoze

  • murakoze cyane njyewe nabazaga ubushyize mwatuganiriye kubijyanye no kwikinisha nkabaza nti niki umuntuyakora kugirango ave kurino ngeso itari nziza? murakoze

    • Ngweshi uraho neza,wavuze ko ufite ikibazo ko kwikinisha kandi cyabaye ingeso,urumva ubirambiwe,jyewe naguha phone zanjye ukampamagara nkagufasha ni 0788507924,0728587924.cyangwa ukampa izawe.uhumure sinzagushyira hanze.thx

  • Mukomere cyane, turabashimira cyane rwose ntako muba mutagize, ariko nabasabaga ubusobanuro iyi miti ituma umukobwa adasama yaba igira ingaruka zo kubyara umwana utuzuye nkuko mbyumva? Urugero nk’umuti witwa gutya : MOCROGYNON ED AND FERMUS FUMARATE! Murakoze cyane!

  • ese iyo ndwara yitwa infection post abortum ivurwa nokwamuganga.

  • Ndabashimira cyane kubwitange bwanyu. Ikibazo mfite uturemantanga twumugabo aba ari tubiri. Kamwe iyo kanyunyutse akandi kakabyimba cyane ariko katababaza ukumva nink’umupira bahazemo umwuka biterwa n’iki? Byambayeho simbabara sindibwa n’ibintu biraho gusa, ariko ubushake bwo gutera akabariro bwaragabanutse. None ibyo bintu biravurwa? Bizanwa n’iki? ese n’indwara ivurwa igakira.
    Urakoze

  • niryari umuntu ujya mu mihango le 14 zidahinduka ashobora gusama.niki gituma umuntu udakoresha preservatif iyariyoyose amara imyaka ine atarakurikiza umwana.murakoze

  • njyewe ntago arigiitekerezo ahubwo ndabaza hari indwara ya infection yo mu maraso irwara abantu bafite imyaka ingahe?nonese yaba iterwa n;iki?nonese irakira?ikindi irandura?

  • njyewe ntabwo arigitekerezo, ahubwo nikibazo iyumuntu afite imisemburo ikora umwana(cg ikora imihango)igenda buke kuburyo ashobora nokutabona burigihe imihango,nicyi yarya kujyirango azabyare?

  • muraho
    ndifuza kumenya impamvu ituma umunwa uhora wumye bigatuma ushishuka cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish