Batahanye ishema nyuma yo guha u Rwanda ticket y’igikombe cy’Isi
Abasore b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 21 bakina umukino wa Volleyball baraye bakiriwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Werurwe nyuma y’uko mu marushanwa nyafrica barangije barushijwe gusa na Misiri na Tunisia.
Aba basore kuza ku mwanya wa gatatu byatumye babona ticket yo gukina igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 21 aho bazahagararira Africa. Ticket bavanye mu marushanwa yaberaga muri Tunisia.
U Rwanda nicyo gihugu cyo muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kizitabira ayo marushanwa azabera muri Turquie wo n’ibihugu bya Misiri, Tunisia na Marocco yabaye iyaka kane.
Aimable Mutuyimana captain w’ikipe y’igihugu ya Volleyball uyu akaba yaranahembewe kuba umu ‘Attaquant’ mwiza, yavuze ko baje kwitegura birushijeho ngo bazitware neza mu gikombe cy’Isi.
Gustave Nkurunziza umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda –FRVB wari waje kwakira aba bana yabashimiye uburyo bitwaye mu marushanwa nyafrica, ariko abasaba ko bitoza bashyizeho umwete kugirango bazaseruke neza mu gikombe cy’isi.
Igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 21 muri Volleyball kizaba hagati ya tariki ya 22 Kanama n’iya mbere Nzeri uyu mwaka mu mijyi wa Ankara na Izmir muri Turquie.
Amakipe 19 aturutse ahatandukanye ku Isi niyo azitabira kongeraho na Turquie yakiriye zikaba 20.
Mu mwaka wa 2011 ubwo iki gikombe giheruka gukinwa, Uburusiya nibwo bwacyegukanye butsinze butsinze brazil.
Photos/JDC Studio
UM– USEKE.COM
0 Comment
We are proud of our kids. Mukomereze ahooooooo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
ariko se Mubona imikino yitaweho murwanda hatari impano
bravo basore
Ndishimye cyaneeeeeee! amahirwe masa mu gikombe cy’isi.
baribye kabisa imyaka muvuga barayirengeje ahubwo muzasabe imbabazi umuryango wa volley ball
Nta kwiba ahubwo nuko barezwe neza niyo mpanvu bareshya kuriya. Ndishimye amarira anza mumaso.
WOWE UVUGA KO BIBYE IMYAKA UWAYIBWE YARAGUTABAJE SE?CG N’UGUSHYANUKA GUSA
congratulations we hope that you will continue representing our nation very well and never try to give because you are full of talents and you will do better
Turabishimiye basore bacu kdi tubifurije amahirwe nibindi bisigaye inyuma muzabyitwaremo neza. Ndagaya abavuga ko bibye imyaka kuko naba nabo hari icyo bagezeho ese weho uvuga ko bibye imyaka tuzi warakoze iki kitari ukuyiba uruhare rwawe se ni urihe waba warazanye mudari ki mugihugu cyacu cg ni iki waba warakoze ngo uheshe ishema urwakubyaye tujye twishimira aho tugeze bitewe naho twavuye. Mwarakoze mwa basore mwe.
Felicitation kandi n’umuseke.com mukomereze aho, aya mafoto ni inkuru ubwayo kandi ni meza pe. Aba bana basore nabo barasonutse!
igikombe muzacyizane mwabana mwe ntimuzajyereyo ngomutangire kurangara dore ko abirabura aribyo bibatesha amahirwe,nimwitonde mukore practices nyinsh,technics,strategies kandi descipline nayo iba icyenewe naho ubundi namwe cyiarabakwiriye mwakijana daaa!!!congs
kingo reka gushyanuka kuko abo mvuga ko bibye imyaka mbazi neza wowe uri injiji nta bya volley ball uzi
Bravo bana bacu igishimishije nuko ari abanyarwanda.