Digiqole ad

Basketball: u Rwanda rwihaye intego yo kugera muri ½ cy’igikombe cya Afurika

 Basketball: u Rwanda rwihaye intego yo kugera muri ½ cy’igikombe cya Afurika

Moise Mutokambali avuga ko u Rwnada rwihaye intego yo kugera muri kimwe cya kabiri

Imikino yo guhatanira igikombe cya Afurika cya Basketball mu batarengeje imyaka 18, kigiye kubera mu Rwanda. Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Basketball mu Rwanda “FERWABA” n’umutoza bihaye intego yo kugera muri ½.

Mugwiza Desire (ibumoso), ashimira MINISPOC yari ihagarariwe n'umuyobozi w'imikino, Emmanuel Bugingo (iburyo).
Mugwiza Desire (ibumoso), ashimira MINISPOC yari ihagarariwe n’umuyobozi w’imikino, Emmanuel Bugingo (iburyo).

Iyi mikino izaba hagati y’itariki ya 22 – 31 Nyakanga 2016, izitabirwa n’ibihugu 10, ni ukuvuga Algeria na Tunisia bizahagararira akarere ka mbere (Zone I), Mali ihagararire akarere ka kabiri (Zone II), Ivory Coast na Burkina Faso zihagarire akarere ka gatatu (Zone III), Gabon na DR Congo zizahagararira  akarere ka kane ( Zone IV), naho Zimbabwe na Angola zihagararire akarere ka gatandatu (Zone VI). Ziziyongera ku Rwanda rwakiriye amarushanwa.

Muri aya marushanwa, u Rwanda rwihaye intego yo kugera muri ½ nk’uko umutoza w’ikipe y’igihugu Moise Mutokambali yabitangarije abanyamakuru kuri uyu kane.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mutokambali yashimiye ubuyobozi bw’igihugu na FERWABA, kuko ngo noneho bitaye kuri iyi kipe y’abakiri bato, bitandukanye no mu myaka yashize aho ngo ikipe y’igihugu y’abakiri bato yakinaga amarushanwa yarateguwe mu byumweru bibiri gusa.

Ati “Twe tumaze amezi atandatu twitegura. Kuva mukwa mbere (Mutarama) batwemereye kujya muri Shampiyona y’igihugu, byatumye abana bamenyera guhangana. Intego twihaye rero, ni iyo kugera muri ½.”

Mutokambali yavuze ko mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika bitaba byoroshye, ari nayo mpamvu ngo biyemeje kugera hariya, nubwo ngo bikunze bagera no ku mukino wa nyuma bakaba batwara n’igikombe.

Ati “Bigenze neza tukagera ku mukino wa nyuma byadushimisha kurushaho kuko byanaduhesha itike y’igikombe cy’Isi kizabera mu Misiri umwaka utaha.”

Moise Mutokambali avuga ko u Rwnada rwihaye intego yo kugera muri kimwe cya kabiri
Moise Mutokambali avuga ko u Rwnada rwihaye intego yo kugera muri kimwe cya kabiri.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Desire Mugwiza we yashimiye Ministeri ifite imikino mu nshingano zayo (MINISPOC) ku nkunga ikomye batanze mu gitegura iki gikombe cya Afurika.

Urutonde rw’abana bitegura iyi mikino, n’amashuri biga ho:

Sano Gasana (Layton Christian Academy)
Mucyo Kevin (West Nottingham Academy)
Kayonga Chester (Horgrave Military Academy)
Bagire Davis (Layton Christian Academy)
Kisa Kyeyune Enoch (Well Spring Academy)
Ntihemuka Jesse (Linsly)
Furaha Cadeau de Dieu (IPRC Kigali TSS)
Nshizirungu Patrick (APADE)
Ntihinduka Paul Chris (Kigali Christian School)
Nkusi Arnaud (St Augnatius)
Kazeneza Emile Galois (IFAK)
Tumusime Derick (LDK)
Shema Osborn (LDK)
Nshobozwabyosenumukiza Wilson (APE Rugunga)
Niyonshuti Samuel (APE Rugunga)
Brian Randa (CHAMINADE)
Kayonga Chester (Stonny Brook Highschool)

Iyi mikino igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya kabiri, nyuma y’indi u Rwanda rwakiriye mu 2010.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Good luck bana b’URwanda. amezi 6 muri muri Camp ntimuza tetereze urw’ababyaye.
    Umuseke.cpm, nagirango murebe neza niba harimo abakinnyi 2 bafite amazina asa: KAYONGA Chester wiga muri Horgrave Military Academy na KAYONGA Chester wiga muri Stonny Brook Highschool

  • Ariko se aba bana bazatsinda gute ko baje gucyina hano USA nkabona ntagatege wagirango ntibarya?nibabafate babashyire muri Local babagaburire ibiryo byuzuye intungamubiri nibitera imbaraga babone kubacyinisha si non nti ashobora gutsinda.

  • Hari uwo bigeze kwakira bavuga ko akona muri Elan Chalon muri France. …ko tutamubona ku rutonde bite

Comments are closed.

en_USEnglish