Digiqole ad

Basabye ko MissRwanda2015 yakwitabira MissWord 2015

 Basabye ko MissRwanda2015 yakwitabira MissWord 2015

Kundwa Doriane Missrwanda 2015 aramutse atabonetse yahagararirwa na kimwe mu bisonga bye

u Rwanda rushobora guhagararirwa na MissRwanda2015 mu marushanwa ya ba nyampinga ku isi (MissWord) niba ubusabe bwa Rwanda Inspiration BackUp, ku bategura MissWorld, ko u Rwanda rwazahabwa amahirwe yo guhagararirwa muri MissWorld2015 bwemewe.

Kundwa Doriane Missrwanda 2015 aramutse atabonetse yahagararirwa na kimwe mu bisonga bye
Kundwa Doriane Missrwanda 2015 amaze gutorwa mu ntangiriro z’uyu mwaka. Photo/Plaisir Muzogeye/UM– USEKE

Hari byinshi bisabwa ku ruhande rw’u Rwanda kugira ngo rwitabire irushanwa rya Miss World harimo no kuba irushanwa ryo mu bihugu byitabira rigomba kuba ryogenga.

Mu busabe bwa Rwanda Inspiration BackUp ivuga ko yasobanuye ko igikorwa cyo gutora MissRwanda kigenga kuko ngo Leta nta ruhare ikigiramo.

Ishimwe Kagame Dieudonné umuyobozi wa Rwanda Inspiration BackUp yabwiye Umuseke ko bari kugerageza ibishoboka byose ngo u Rwanda ruzahagararirwe muri MissWorld2015 izaba ari inshuro ya 65 ribayeho.

Ishimwe ati “Ntabwo byoroshye, kuko harasabwa imbaraga nyinshi ku buryo ikigo nka Rwanda Inspiration BackUp tutabyishoboza. Gusa turagerageza uko dushoboye kuko biri mu bintu twagiye dusabwa n’abanyarwanda.

‘Ntayitinya itarungurutse’. Niyo mpamvu turimo kugerageza ngo turebe ko hari icyo twageraho”.

Abajijwe niba mu gihe nta bundi bufasha babonye icyo gikorwa cyahagarara, yavuze ko nta kinanirana iyo abantu bishyize hamwe. Kandi ko isura y’u Rwanda igomba kugaragara ku rwego rw’isi.

Mu gihe u Rwanda rwakwemererwa guseruka ku rwego rw’isi MissRwanda2015 Kundwa Doriane niwe waruhagararira cyangwa se kimwe mu bisonga bye aramutse agize impamvu ituma ataryitabira.

Miss World 2014 uriho ubu yitwa Rolene Strauss akaba iwabo yarabaye Miss South Africa 2014 mu ntangiriro z’uwo mwaka.

2014 Miss World, Rolene Strauss, amaze gutorerwa i London mu ukuboza umwaka ushize. Photo/ LEON NEAL/AFP/Getty Images
2014 Miss World, Rolene Strauss, amaze gutorerwa i London mu ukuboza umwaka ushize. Photo/ LEON NEAL/AFP/Getty Images

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • dieudonee komereza aho

  • Iki gitekerezo ni inyamibwa kabisa

  • nyamara aba batype bategura miss bamaze kugera kure!! Burya leta nta mafranga ibaha? Bagahemba bene kariya kageni!! Twagakwiye gutangira kubibashimira kuko simpamya ko ari benshi babishobora.

  • byibuza niba mwatangiye kubitekereza niyo babibangira birashimishije ejo nejo bundi tuzajyayo.icyangombwa nigitekerezo,gusa abategura njye maze kubona ko bamaze kubisobanukirwa pe.bakomereze aho.bamaze kubishyira kumurongo pe.nfite ikizereko miss rwanda mumyaka itanu baraba bari mubambere muri africa pe.

  • ariko se niba atari ibanfga nkuko mbyunva.niba leta ntanigiceri ifite buriya barunguka koko?gusa muri business harigihe umuntu a projecting inyungu mumyaka nkitanu cg ingahe wabona nabo aruko kukosimamya ko bapfa kuyabona tu . otherwise bari gukoraakazi keza kabisa.iyi miss rwanda 2015 yabaye very successful.kuva byabaho mu rwanda.congx to the organizers

  • hello Vanessa niwe bibereye guhagarira urwanda she is black i dont Think ko doriane bakeka ali umunya afrika kdi Vanessa she is clever na doriane nuko ako vrema Vanessa deserve it.thank

  • Andrew.I think it should be that way too.vanessa is mature in the mind than doriane.

  • Doriane Kundwa, arabikwiye rwose kandi nabona ayo mahirwe nziko azagera kure.
    Mukomereze aho ababitegura, abayobozi b’ u Rwanda bagira ishyaka nziko bazabishyigikira, cyane cyane First Lady muzamugereho nawe ni mubona izindi nzira zirimo kugorana. Kubirenze imbibi z’ Urwanda nukubiragiza Imana.

    Mbaye mpaye Nyampinga wacu 2015, congs, kuko mbyizeye ko azajyayo.

    Murakoze

  • harya ubundi miss aba amariyiki igihugu?
    njye kubwanjye numva ari bla bla bla zubusa
    ntacyo mbona bimaze usibye guta umwanya wabantu

    • Katchatola, ibyo wibaza nanjye nuko, abantu benshi babaye imbata (slaves) y’amashusho y’ubwiza bahora muri debate zitarangira ngo aba ni beza , uyu ni mubi ku buryo hari n’ababipfa bakarwana. Yewe iyi si aho ituganisha mbanza atari heza. Ibintu byose bije ni ukubyitondera kuko bizatugiraho ingaruka ziri psychological rwose ku ba kristu bubaha Imana ntibyari bikwiye

  • byiza kabisa bahitemo neza nanjye mbona Vanessa avuga muruhame neza kurusha Doriane mais bain amahirwe kuzagenda nizereko ko arimwe muri abo 2 ‘

  • Debate iri hano irasekeje cyane! People, Miss Rwanda 2015 yararangiye, uwatsinze yarabinetse! Ni nk’uko amakipe ahagararira Africa mu gikombe cy’isi yaba yabonetse mugatangira impaka muvuga ko hari iyasigaye ikwiye kugenda!

  • Doriane naho atatsinda yaza mubagatanu rwose niwe ubikwiye kuri byose nubwenge arabufite kandi ubwiza bwo ni mahwi ntawe umuruta numwe.

  • Ubundi kuba miss Rwanda wagombye kuba uli umunyarwandakazi ufite urugo, wabyaye, ukarerera u Rwanda. Uwo Doriane nta na kimwe yujuje muli biliya. U Rwanda lero ntirwagombye kujya kwiseklesha mu mahanga y’isi.

  • Ndumiwe ngo ukwiye guhagararira U Rwanda ninde? Uwatowe ninde se?uwavuze ngo Vanessa niwe ukwiye guhagararira U Rwanda ngo kuko ari black?!ubuse ko ari black akaba atarabaye miss Rwanda muramugarura gukoriki? Ntaho biba .Umwanya nuwa Doriane niwe ugomba kugenda.bitabaye into byaba ari agahomamunwa!

  • Ahahahaaa
    Rwose comments ziri hano zirasekeje! Ngo uri Black niwe ukwiye guhagararira u Rwanda? Ndumiwe pe!

  • Wowe Rugina and pipo murabaswa kweri Ngo Vanessa. Mwarasaze nonese bagiye kuvuga Doriane aruko uwo Vanessa adahari mwarahubye kabisa Doriane our uruwambere kabisa byose urabikwije love u

  • Doriane oyeeeee

  • ATI brack meaning what not African not Rwandese murahubye

Comments are closed.

en_USEnglish