Digiqole ad

Barcelona yongeye gusezerera Arsenal

Umukino waraye ubaye wahuzaga Arsenal na FC Barcelona intsinzi yegukanywe na Barcelona kubitego 3 kuri 1 cya Arsenal, mu mukino utari worohoye Arsenal na gato warangiye isezerewe muri 1/8 cy’amarushanwa ya UEFA Champions Ligue.

Barcelona yatangiye igaragaza gushaka kwishura ibitego 2 -1 yari yatsindiwe i Londres mu byumweru bibiri bishize, yaranzwe no kwiharira umupira ndetse no kwataka izamu rya Arsenal bidasanzwe, byaje no kuviramo umuzamu Wojciech Szczesny kuvunika urutoki agasimburwa na Emmanuel Alumunia ku munota wa 16 gusa.

Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, Barcelona yaje kubona igitego nyuma yo guhererekanya kwiza hagati ya Iniesta na Messi baruhuka ari 1-0, igice cya kabiri cyaranzwe n’ubundi no kugumana umupira kwa Barcelona yari imbere y’abafana bayo barenga ibihumbi 94.000 kuri stade ya Camp Nou. Ku munota wa 53 Arsenal yabonye Corner yatewe na Nasri maze Segio Busquets yitsinda n’umutwe, kugeza ubwo Arsenal yari guhita ikomeza iyo birangira bityo.

Umusifuzi Massimo Busacca (wasifuye umukino wanyuma wahuje ManU v Chelsea, Final Champions Ligue 2008) yaje guha Robin van Persie ikarita ya kabiri y’umuhondo bityo ahita asohorwa mu kibuga kubera gutera umupira basifuye, ibi byababaje cyane Arsene Wenger ndetse n’abafana ba Arsenal bavugako yamurenganyije bikomeye. Abakinnyi 9 mu kibuga hagati ba Arsenal ntibashoboraga guhagarara neza kuri Barcelona yatakanaga imbaraga nyinshi. Ku munota wa 69 Xavi Hernandez yabonye igitego nyuma gato ku wa 71 Messi nawe atsinda penalty ku ikosa ryakorewe David Villa mu rubuga rw’amahina, biza kurangira bityo.

 

Abakinnyi nka Francesco Fabregas warukiniye bwa mbere kuri Stade ya Barcelona yamureze ikamuha Arsenal afite imyaka 16 ntacyo yahagaragarije nk’uko byari byitezwe. Arsenal ikaba n’umwaka ushize Barcelona yaari yayikuyemo iyitsinze ibitego 5 – 2 mu mikino yombi, bikaba kandi byaranahuriye ku mukino wanyuma wa Champions Ligue muri 2006 Barca nabwo ikabatsinda 2-1.

Undi mukino waraye ubaye ni uwahuje Shakhtar Donetsk yo muri Ukraine na AS Rome ukarangira As Roma itsinzwe ibitego 3 byose ku busa igasezerwa itsinzwe byose hamwe 6 – 2 ubariyemo n’umukino ubanza wabereye i Roma.

Ku munsi wa none hakaba hategrejwe imikino iri buhuze:

Schalke 04 na Valencia, zari zanganyije 1-1mu mukino ubanza. Totthenam yakira na Ac Milan yari yanatsindiye i Milan 1-0. Iyi mikino ikaba iri butangire ku isaha ya saa tatu n’iminota mirongo ine n’itanu (21h45’) z`ijoro ku masaha y`u Rwanda.

Samba Cyuzuzo
Umuseke.com

 

3 Comments

  • wauuuuuuuuuu !!!! oyeeeeeee to barcelona

  • Arsenal yo rero ubundi nihaguruke ihangane na MAN U! irebe ko yatwara igikombe. reka turebe kuwa 6, uko izabyiotwaramo.

  • Man ikosa rya penalty ryakorewe PEDRO. Barça yagombaga gutsinda Arsenal nibura bitanu!ngaho amapoto,ngaho ama ontarget nka miliyoni! Sha Arsenak ahubwo yagize chance.

Comments are closed.

en_USEnglish