Digiqole ad

Kurebana ay’ingwe ku mpande zombi

Bararebana ay’ingwe hagati ya FC Barcelona, Real Madrid n’abasifuzi.

“Mu bihe nk’ibi biroroshye ko abakinnyi bata ikerekezo, ni ngombwa ko batuza kandi nkaba nizeye ko abafana bari buze kudushyigikira bihagije”. Mu mvugo ituje y’umutoza Pepe Guardiola.

Frank de Bleeckere umubiligi w’imyaka 44 kuri ubu ari gutunganya ifirimbi ye iza kuba ifite akazi  katoroshye mu mukino wo kwishyura uhuza FC Barcelone yakira i Camp Nou Real Madrid mu gikombe cya UEFA Champions League, aho abasore ba José Mário dos Santos Félix Mourinho bagomba kuza gutangira umukino bafite umwenda w’ibitego bibiri.

Ni umukino wa nyuma mu mikino 4 ya El Classico mu gihe cy’iminsi 18. Kuya 16 Mata aya makipe yanganyije 1-1 mu mukino wa shampiyona ndetse Real Madrid itwara Barca igikombe cya “Copa del Rey” kuya 20 Mata, hanyuma haba umukino ubanza wa 1/2 cya UEFA Champions league mu cyumweru gishize. Real Madrid ikaba ifite itsinzi 86 kuri 83 za Barcelone; bakaba kandi baranganyije inshuro 43.

Muri uwo mukino ubanza, ibitego byombi byinjijwe n’igihange Messi Lionel (76′,87′) ndetse akaba agejeje ku bitego 53 muri uyu mwaka wonyine. “The special one” umukino ntiwamuguye neza haba ku rwego tekinike ndetse yaba no ku ruhande rw’abasifuzi; umusifuzi w’umudage Wolfgang Stark wasifuye uriya mukino, yaje kwereka PEPE(69′) ikarita itukura benshi bemeza ko ariyo yahinduye kamere y’umukino ndetse igatuma Messi yishyira akizana mu kibuga dore ko mu mikino ibiri yari yahuje aya makipe PEPE atigeze amworohera na gatoya. “ndakeka umusifuzi ataturetse ngo twisanzure, ndibaza impamvu yahaye i karita itukura  PEPE, impamvu atatanze penaliti 4 za Chelsea mu mukino wabahuje, impamvu Thiago Motta yabonye ikarita itukura mu mukino wa shampiyona, impamvu Van Persie nawe yariye itukura mu mukino wabahuje na Arsenal ni he hava izo ngufu z’ikipe ya Barcelona?” ngayo amagambo akarishye umutoza Mourinho yahishuriye abanyamakuru nyuma y’umukino ubanza; umukino nawe yakurikiraniye mu kato nyuma yokutaniganwa ijambo agaragariza abasifuzi icyo abatekerezaho.

Uyu musifuzi ubwo yajyanaga n’abagenzi be muri restaurant ngo bice isali, yaje kuhagirira amakimbirane n’abafana bamunyuragaho bakamuhutaza, ndetse biba ngombwa ko ubuyobozi n’abashinzwe umutekano bamujyana mu cyumba cya VIP ngo afate ifunguro rye mu mahoro; gusa ntawigeze amukubita.

“Tuzagenda dusharamye ndetse turangwa n’agaciro dusanzwe dukiniraho, birumvikana nta PEPE nta Ramos bombi binzira karengane ndetse n’umutoza nawe bishoboke ko yahezwa muri uwo mukino urimo akazi k’indengakamere ku ikipe yanjye, cyakora tubatanze igitego amahirwe yaba ari menshi gusa na none [abasifuzi] bafite ububasha bwo kutwicira umukino igihe icyo ari cyo cyose” umutoza Mourinho asobanura uko abona umukino utaha ubwo yari agifite umujinya w’umuranduranzuzi nyuma y’umukino ubanza. inkuru ikaba ari impamo “the special one”ntari bugaragare ku ntebe yabasimbura. Umutoza wungirije Aitor Karanka, akaba ashimangira ko ikipe ye ntakabuza irazakuza kuba ishotorana, niba umusifuzi abaretse bagakina ari 11 kuri 11.

Uyu umukino waje rero guhabwa umwe mu banzi ba Mourinho b’abasifuzi Frank de Bleeckere nawe uri muri 5 yashyize ku rutonde rwabasanganywe umuco wo guhengamira ku ikipe y’Ikataluniya. Umwaka ushize Frank de Bleeckere niwe wasifuye umukino  ubwo Mourinho yari umutoza wa Inter de Milan ndetse agakuramo Barcelone akinisha abakinnyi 10. umukino yemeza ko umusifuzi Frank yamubangamiye cyane.

 

Iyi iraba ari El Classico ya kane mu minsi 18, abahanga mu bya ruhago bemeza ko iza kuba idasa n’indi mikino y’umupira w’amaguru kubera ahanini amagambo yavugishije benshi batandukanye; ndetse imvune zitandukanye zikaba ziri butorohere Barca gutunganya abasimbura bayo (Andrés Iniesta , Martín Montoya, Gabriel Milito, Maxwell, Adriano, Bojan Krkić bose ntawugaragara) mu gihe Real Madrid ifite Sami Khedira na Fernando Gago biyongera kuri Sergio Ramos ndetse na Pepe bafite amakarita, bikaba bisigira akabazo katoroshye k’umutoza, k’umukinnyi ugomba gukinamo hagati yugarira, ndetse ari nawe ufata Messi ubwo Pepe, Ramos na Khedira batari bugaragare. Umutoza Guadiora akaba asanga ari bukenere gukina umukino wihuta ariko udahubukirwa. “Mu bihe nk’ibi biroroshye ko abakinnyi bata ikerekezo, ni ngombwa ko batuza kandi nkaba nizeye ko abafana bari buze kudushyigikira bihagije.”

 

Umutoza Arsène Wenger asanzwe atoza ikipe ya Arsenal, yemeza ko umukino uhuza aya makipe urenze imbibi, kuko winjira mu bibazo by’umuco ndetse na politiki bigenga intara aya makipe yombi aturukamo. gusa kandi we akaba yari yaraguje umutwe avuga ko Barcelone umukino wayo igomba kuwutsindira ku kibuga cyawo kuko igifiteho amahirwe menshi. Camp Nou, yakira abantu 99,354 ndetse ikagira ikibuga kingana 105X68 kuri Wenger agasanga ukurikije umukino wayo ibasha ku hidagadurira. Ariko kandi yemera ko Mourinho kabone nubwo umukino we utanogeye ijisho, asanga ari uwo guha agaciro kuko yabashije gutwara ibikombe ndetse ahanyuze hose abakinnyi bakaba bamuha icyubahiro. Amateka kandi atumenyesha ko Real Madrid yigeze gutsindira Barca i Camp Nou muri 1/2 cy’iyi mikino mu 1960 na 2002 ikabasha gutwara igikombe.

 

kuba umutoza José Mário dos Santos Félix Mourinho yarasatuye agatunga agatoki ikipe ya Barcelone ndetse n’umuterankunga wayo UNICEF, hejuru yibyo kandi akibaza kuri VILLAR LLONA Angel Maria perezida w’ishyirahamwe rya ruhago muri Spain ukomeje kurebera, byatumye ku ruhande rwa Barca umuvugizi wayo TONI Freixa atangaza ko batakwihanganira imyitwarire y’umutoza Mourinho ndetse badatindiganije bakaba baragejeje ibirego byabo muri UEFA nayo itegereje kuri uyu wa gatanu ngo isuzume neza ibirego bigera kuri 6 birabana na Real Madrid, Barcelone ndetse n’umutoza Mourinho, mbere y’uko benshi bategerezanya amatsiko imyanzuro izafatwa n’akanama gashinzwe imyitwarire.

MBABANE Thierry Francis
Umuseke.com

 

en_USEnglish