Digiqole ad

Barasabwa kugira uruhare mu bibakorerwa

Abasigajwe inyuma n’amateka barasabwa kugira uruhare mu bibakorerwa- Senateri Ayinkamiye

Nyamagabe – Ubwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Mata 2011, Ayinkamiye Speciose, umusenateri mu nteko nshingamategeko y’u Rwanda, yasuraga imwe mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe, yabasabye kujya bagira uruhare mu bikorwa bibakorerwa  byose bigamije iterambere no kuzamura imibereho yabo buri munsi. Ibi Ayinkamiye yabibasabye mu gihe muri uyu murenge wa Gasaka hari gukorwa ibikorwa bitandukanye byo kubakira abasigajwe inyuma n’amateka, nyuma yaho mu Rwanda hatangirijwe gahunda yo gusenya inzu zose za nyakatsi.

Photo: Senateri Ayinkamiye aganira n’abasigajwe inyuma n’amateka

Ayinkamiye avuga ko uretse abana batoya, abandi bose ari abantu bafite imbaraga ku buryo bagomba gutanga umuganda,  bagafatanya n’abandi baturage babafasha mu bikorwa ubu barimo byo kububakira.

Ayinkamiye ati :’Ibyo kwicara byo ntabwo birimo, ubu ngubu umuntu arabanza akizamura akagaragaza icyo ashoboye hanyuama abandi bakaza bamwunganira. Ni abanyarwanda bafite amaboko, bafite imbaraga, bakwiye rero kugaragaza uruhare rwabo, n’uza akaza ari ukubunganira.‘ Ayinkamiye nanone ati :’Ntago bagomba kwicara gusa ngo bafashwe.‘

Ibikorwa byo kubakira aba basigajwe inyuma n’amateka birakomeje muri uyu murenge wa Gasaka, mu gihe aba basigajwe inyuma n’amateka batangaza ko bari babayeho mu buzima butari buboroheye na gato, burimo kunyagirwa igihe imvura yabaga yaguye ndetse no kurara ibishorobwa bibagwaho kubera inzu z’ibyatsi.

Abasigajwe inyuma n'amateka i Nyamagabe
Abasigajwe inyuma n'amateka i Nyamagabe

Mukankumburwa Mariya ni umwe mu basigajwe inyuma n’amateka muri uyu murenge. Aragira ati :’Nabaga mu nzu ingana n’akebo k’agaseke rwose, sindambye, simbone aho ntereka ibintu, udukono nkadutereka ku musego, nkararana n’itungo ryanjye.‘

Mukankumburwa akomeza avuga ko kuri ubu inzu bamwubakiye agiye kuyitaho neza maze ikajya yererana nk’uko ibati ryayo ryererana.

Nyirabahutu Akimana nawe yasigajwe inyuma n’amateka. Abana n’umugabo hamwe n’abana babo barindwi. Avuga ko n’ubwo bari babayeho mu buzima bugoye ubu ngo bugenda buhinduka buhoro buhoro.

Nyirabahutu ati:’Buragenda buhinduka bucye bucye kuko umuntu afite aho aryama. Byari ibintu bigoye rwose, ubu noneho uraca inshuro, ukaryama neza, utwo ubonye ukaturya neza utanahangayitse.‘

Aba basigajwe inyuma n’amateka baranavuga ko n’ubwo barimo kububakira amazu, ndetse amwe akaba yaranuzuye, banayabakingira kuko ngo kugeza ubu bayabamo nta nzugi ziriho.

Senateri Ayinkamiye Speciose, avuga ko ibi byose bizagenda bigerwaho. Gusa anongeraho ko mu gihe Leta ikomeje kugeza ibikorwa by’amajyambere kuri aba basigajwe inyuma n’amateka, nabo bakagombye kwitabira gahunda za leta zirimo kuboneza urubyaro ndetse no gushyira abana babo mu mashuri bakiga bakagira ubwenge kugira ngo nabo bazabashe kubona akazi yaba muri Leta cyangwa mu bikorera.

Ferdinand Uwimana
Umuseke.com

en_USEnglish