Digiqole ad

Banki y’Isi yatanze miliyoni 300$ zo gushyigikira ubwikorezi buva ku cyambu cya Dar es Salaam

Banki y’Isi yahaye igihugu cya Tanzania Miliyoni 300 z’Amadolari ya America agenewe gushyigikira inzira y’ubucuruzi yo hagati y’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba (African Central Corridor) no gufasha mu guteza imbere ubucuruzi mu bihugu bidakora ku Nyanja bahana imbibe harimo n’u Rwanda.

Ubwikorezi hagati y'u Rwanda na Tanzania
Ubwikorezi hagati y’u Rwanda na Tanzania

Mu itangazo Banki y’Isi yasohoye kuwa mbere i Dar Es Salaam, yavuze ko aya mafaranga guteza imbere ibikorwa remezo cyane cyane kubaka umuhanda wa Gariyamoshi uva Dar es Salaam-Isaka no guha ubushobozi ibigo bishinzwe ibikorwaremezo, ibikorwa by’ubwikorezi n’ibindi.

Iri tangazo rikavuga ko iyi ari intambwe ya mbere mu guteza imbere no kwagura ubwikorezi n’urujya n’urujya n’uruza mu nzira yo hagati.

Philippe Dongier, umuyobozi wa Banki y’Isi muri Tanzania yagize ati “Dushimishijwe cyane no gushyigikira imigambi ya guverinoma yo kongera kubaka imihanda yayo n’ubwokorezi mpuzamahanga.”

Dongier avuga ko uyu mushinga uzateza imbere mu buryo buziguye ubucuruzi bw’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, utange akazi ku baturage bakennye yaba muri Tanzania n’ibihugu bahana imbibe.

Ubusanzwe ibikorwa remezo bibi bigaragara ku nzira yo hagati (Central Corridor) bikunze gutinza kandi bigateza kwiyongera kw’ibiciro by’ubwikorezi hagati ya Tanzania, u Rwanda, Burundi, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Tanzania imaze iminsi ihagurukiye kuvugurura ubwikorezi bwo mu nzira yo hagati buhuza icyambu cya Dar Es Salaam n’ibindi bihugu tumaze kuvuga haruguru, nyuma y’uko Kenya yorohereje abanyuza ibicuruzwa byabo mu nzira ya ruguru yo ku cyambu cya Mombasa ikaba yasaga n’itangiye gutwara isoko rinini.

Source: Allafrica

ububiko.umusekehost.com

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish