Digiqole ad

Banki y’Isi izashyira miliyoni 50 z’amadorari mu ngengo y’imari y’u Rwanda

Kuwa kabiri tariki 14 Gicurasi, inama nkuru y’ubutegetsi ya banki y’isi yemeje ko izashyira miliyoni 50 z’amadorali mu ngengo y’amari y’u Rwanda mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage.

Banki y'Isi
Banki y’Isi

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) ibinyujije ku rubuga rwayo rwa internet yavuze ko yishimiye iki cyemezo ngo dore ko u Rwanda rwari rwarasabye Banki y’Isi ko yarushyigikira muri gahunda yarwo yo kwegereza ubuyobozi abaturage, bityo ngo aya mafaranga akazatanga umusanzu mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’imbaturabukungu icyiciro cya kabiri (EDPRS 2).

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ambassador Claver Gatete yagize ati: “Turashimira Banki y’isi ku bufatanye bwiza ikomeje kugaragaza izi miliyoni 50 zizafasha cyane muri gahunda yo kwegereza ubuyobozi abaturage.”

Carolyn Turk uhagarariye iyi Banki mu Rwanda yavuze ko u Rwanda rwakoze byinshi mu kumanura ikigereranyo cy’ubukene, ndetse ngo n’uburyo rurimo kongerera ubushobozi abaturage no kubaka inzego bitanga ikizere ko EDPRS 2 izagera ku ntego zayo nta shiti.

Yagize ati:“Twishimiye kuba dukomeje gushyigikira u Rwanda muri gahunda zarwo zo kuzamura itangwa rya serivisi nziza mu miyoborere, bizatuma abaturage bagira uruhare rufatika mu myanzuro ifatwa hagamijwe itangwa ngwa rya serivisi nziza.”

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Barakoze cyane, imvura igwa ni isubira.

Comments are closed.

en_USEnglish