Digiqole ad

Banki y’Abaturage y’u Rwanda yahawe umuyobozi mushya

Amakuru agera k’Umuseke.rw ni uko Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) ubu ifite umuyobozi mushya utangira imirimo ye kuri uyu wa 15 Gicurasi. Uwo ni bwana Ephraim Turahirwa.

Ephraim Turahirwa
Ephraim Turahirwa

Banki y’abaturage y’u Rwanda isanzwe ikorana na Rabobank y’abaholandi bafitemo imigabane ye 35% kuva mu 2008, abayobozi bakuru b’iyi bank bakaba bari abaholandi.

Banki y’abaturage niyo Banki ifite amashami menshi mu gihugu, 65% by’imigabane ifite n’abanyamuryango bayo.

Mu mpera z’umwaka ushize, iyi banki yatanze inguzanyo nyinshi byavugwaga ko zitishyuwe neza, abayobozi b’iyi banki iki gihe bakaba baravuze ko ibyo bidasobanuye ko Banki y’abaturage yahombye.

Umuyobozi mushya Ephraim Turahirwa si ubwa mbere agiye mu by’amabanki kuko yigeze kuba umuyobozi mukuru wa Banki y’ubucuruzi (BCR), ndetse yaje no gukora nk’umuyobozi muri Banki nkuru y’igihugu.

Yaminuje mu ibaruramari akora mu mabanki imyaka irenga 15, yakoze kandi muri MTN, ubu akaba yari umuyobozi mukuru w’uruganda Rwanda Mountain Tea.

Turi gukurikirana amakuru arambuye kuri iyi nkuru y’umuyobozi mushya muri Banki y’abaturage y’u Rwanda.

Ubwanditsi
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Bwana Ephraim w’imyaka 59, ni umunyarwanda wakoze mu bigo bitandukanye birimo Banki Nkuru y’ u Rwanda aho yagizwe umuyobozi mukuru wungirije (vice governor) kuva muri 2008-2009

  • Good news!

  • Nimuvuga ibiranga Banki Populaire, mujye mwongeramo ko ariyo Ikora nabi kurusha izinda, ko itanga services mbi cyane, kandi ko itera umujinya. Aha mwavuze iby’amashami menshi, mwongeremo n’ibi mvuze haruguru .

  • TWISHIMIYE CEO MUSHYA KANDI TUMWIJEJE UBUFATANYE MUMIRIMO YE

  • nimuyivuga muvuge ko itanga akazi ku kimenyane, narabyiboneye si ibanga

  • Ni uvuga Banque Populaire wongereho ko ariyo Banque kugeza ubu igikoresha abantu batagira Impamyabushobozi. ni Banque itagira gahunda kubera abayobozi bamwe badashobotse, service mbi ngo mutahe.

  • Ugendeye ku bisobanuro abantu baha ijambo umuturage usanga BPR ari banque yabaturage koko, izina niryo banque!!!!

  • POPURELE IZIRA GUKORESHA ABANTUBATIZE IZOMUCYAROZO BAZAZISENYERE MURI SACO

  • Turahirwa azwi cyane muri BCR aho yayibereye umuyobozi ifite icyobo cy’igihombo akabasha kugisiba akayishyira ku murongo ikabona kugurishwa ku banyemari b’abongereza (ACTIS)ihagaze neza. Ni umugabo w’umukozi,uzi ubwenge,uzi gushishoza no gufata ibyemezo bya ngombwa mu gihe gikwiye. BPR ibonye umuyobozi pe.

  • CONGRATULATIONS TO BPR. Ubonye umuyobozi w’umuhanga kandi w’umukozi.

  • Tumwifurije ikaze. ikintu cya mbere yashyiraho ni structure isobanutse kuko iri mu bitezamo akajagari ao ujya ugir ikibazo wajya kureba ubishinzwe ugasanga baguteragana kabona buri wese asa nkaho atazi exactly icyo ashinzwe.Ikindi nka twe aba clients dukeneye ko atwegera akajya adusura akumva ibibazo byacu cyane cyane mu ntara nkuko muri BK babigenza.
    Naho ubundi Bank yacu turayikunda cyane kandi nawe turamwizeye kandi turamwishimiye naze twizamurire igihugu

  • Imana yibutse populaire! Wenda igiye kuba Banki kabisa. Ni umuhanga wari umaze iminsi ku gatebe bidakwiye!

Comments are closed.

en_USEnglish