Digiqole ad

Banki ya Kigali yemerewe gukorerera muri Kenya

Banki ya Kigali niyo Banki ya mbere yo mu Rwanda yemerewe na Banki Nkuru ya Kenya gukorera ku butaka bwayo ndetse yemerewe kuba yafungura ibiro mu Murwa Mukuru Nairobi.

Icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali. Photo: Internet
Icyicaro gikuru cya Banki ya Kigali. Photo: Internet

Mu itangazo Banki Nkuru ya Kenya (CBK: Central Bank of Kenya) yashyize hagaraga yavuze ko BK ije ikenewe kuko kuba igiye kuhakorera ari bumwe mu buryo bwo kurushaho guhuza ibikorwa by’ibihugu byibumbiye mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Itangazo rigira riti “Ukwinjira kwa Banki ya Kigali ku isoko rya Kenya bishimangiye ibikorwa byo guhuriza hamwe ibyo dukorera hamwe nk’akarere. Banki ya Kigali kandi izugukira mu bikorwa izakora muri uyu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.”

Banki ya Kigali isanzwe ifite amashami arenga 40 mu Rwanda ndetse ikaba inacuruza imigabane ku isoko ry’imigabane, ibaye banki ya kandwi yo mu kindi gihugu yemerewe na Banki Nkuru ya Kenya gukorera muri iki gihugu.

Iyi Banki kandi yemerewe gukora muri Kenya mu gihe amabanki yo muri Kenya abiri amaze gushyinga imizi mu Rwanda. Ayo ni Kenya Commercial Bank (KCB) na Equity Bank.

Mu Rwanda Banki ya Kigali isanzwe imenyereweho gukora n’abantu bo mu nzego zitandukanye ibasafasha guteza imbere ibikorwa byayo ibaha inguzanyo ngo barusheho kuzamura ibikorwa byabo.

Muri Kenya naho ngo ntizajya kure y’ibi kuko izakorana n’ibigo bitandukanye (entreprises) no gufasha abaturage ba Kenya kubona inguzano nk’uko Banki Nkuru ya Kenya yabyemeje.

Banki Nkuru ya Kenya ivuga ko ukwinjira kwa BK ku butaka bwa Kenya bizatuma imari irushaho kwiyongera ndetse ngo hazabaho no guhangana mu rwego rw’ubucuruzi biryo abaturage bakorana n’amabanki barusheho kugira imibereho myiza.

BK ni banki ibaye ubukombe

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwayo, Banki ya Kigali yashinzwe kuwa 22 Ukuboza 1966 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banque Belgolaise aho buri ruhande rwari rufite imigabane ingana na 50%. Mu mwaka w’1967 nibwo iyi yatangiye imirimo yayo ubwo yafunguraga ishami ryayo rya mbere mu Mujyi wa Kigali.

Mu mwaka w’2005 ubwo Belgolaise yari ishamikiye kuri Fortis Bank yari itangiye guhindura imikorere, yashatse kwisubiza imigabane yayo yari mu mabanki yo muri Afurika biba ngombwa ko Banki ya Kigali  yose isigara mu biganza bya Leta y’u Rwanda.

Mu mwaka w’2007 nibwo u Rwanda rwafashe imigabane ya Belgolaise, gusa iyi migabane nayo yagiye igurishwa abandi ku buryo kugeza ubu Leta ifitemo imigabane igera kuri 29,75% nk’uko bigaraga ku rubuga rwa Wikepedia.

Kubera abanyamigabane benshi bahuriye muri iyi Banki ya Kigali byatumye mu mwaka w’2011 ihindura izina iva kuri Bank of Kigali S.A iba Bank of Kigali Limited.

Mu mwaka w’2010 Banki ya Kigali yashyizwe ku rutonde rw’amabanki atajegajega mu Rwanda, icyo gihe kandi yashyize ku rutonde rw’amabanki 15 akomeye muri mu Burasirazuba bw’Afurika ndetse yaje no mu banki 100 akomeye ku mugabane w’Afurika

Mu myaka ibiri ishize umutungo w’iyi Banki ibaye iya mbere y’u Rwanda igiye gukorera muri Kenya wabarirwaga mu miliyoni 482.2 z’amadorali y’Amerika ni ukuvuga asaga miliyari 287.9 z’amafaranga y’u Rwanda ibi bigatuma ibashya kwiharira 32.4% by’urwego rw’andi mabanki yose ari mu gihugu.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • BK nireke kwibeshyera nabwo yihariye 32.4%

  • banque nationale de kigali oyeeeeeeee!

  • njye bazame akazi kuko nabaye muri kenya

  • nibyiza gukorera nahandi ukamenya uko abandi akora kuko ubigira byinshi nawe ukiteza imbere.

Comments are closed.

en_USEnglish