Digiqole ad

Ban Ki Moon na Blair ubutumwa ku Rwanda

Ban Ki Moon na Tony Blair batanze ubutumwa ku Rwanda

Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Ban Ki Moon na Tony Blair wahoze ari ministre w’intebe w’ubwongereza batanze ubutumwa bwo kwihanganisha no gukomeza u Rwanda muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 17.

Ban Ki Moon yatangiye avuga ko UN yifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka inzirakarengane zishwe mu 1994, ndetse byumwihariko n’abarirokotse.

Yavuze ko isi yishimira uburyo u Rwanda rwagaragaje ubushake guhangana mu guhangana n’ingaruka za Jenoside, kandi rukaba rushyize imbere kwihesha agaciro.

Yasabye u Rwanda gukomeza inzira rurimo, kandi UN izakomeza guhana yihanukiriye abagize uruhare mu bwicanyi ibicishije mu nkiko mpuzamahanga zayo.

Reba ubutumwa bwa Ban Ki Moon

Tony Blair ashize amanga yagize ati “ Nifatanyije n’u Rwanda muri iki gihe rwibuka ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bahitanjwe na Jenoside, isi yose ikwiye kuzirikana kuri Jenoside yakorewe mu Rwanda

Yashimiye Leta y’u Rwanda uburyo yahinduye u Rwanda ku iterambere n’amahoro bagejeje kubarutuye, ashimira President Paul Kagame kumurava n’ubwitange ayoborana u Rwanda.

Tony Blaire kandi yishimiye ko u Rwanda uyu munsi rufata iyambere mu gufasha ibindi bihugu bidafite umutekano yohereza ingabo gufasha mu bikorwa byo kugarura umutekano.

Reba ubutumwa bwa Tony Blair

 

 

Umuseke.com

en_USEnglish