Bamwibeshyeho bamugira minisitiri w’ubuhinzi
Nyuma yuko guverinoma y’ubutariyani itangiye kwiyubaka, igashyiraho minisitiri w’intebe mushya Mario Monti, umwanya yasimbuyeho mugenzi we Berlusconi, hakurikiyeho gahunda yo guhindura guverinoma, bamwe bahabwa imyanya mishya.
Mu gihe minisitiri w’intebe yashyiraga abaminisitiri bashya mu myanya, yaje kwibeshya ku izina aha umwanya wa minisitiri w’ubuhinzi umwarimu wo muri Canada. Francesco Braga, w’imyaka 53 afite ubwene gihugu bwa Canada, ariko akaba akomoka mu gihugu cy’ubutariyani, ubu yigisha muri université ya Ontario mu ishami ry’ubuhinzi.
Uyu mwarimu akimara kubyunva byaramutunguye, kuburyo atabyiyunvishaga. Mu gihe yashidikanyaga, yaje kubona ubutumwa bwoherejwe na Mario Monti, kuri email ye bamusaba ko yatangira imirimo ye vuba bishoboka. Nibwo yatangiye kwemera ko bishobora kuba aribyo koko.
Nubwo umugorewe yakomeje kumuca intege zo kujya mu butariyani, mu gihe yari mu myiteguro yo kujya kureba uwamuhaye akazi, yakomeje avugana n’abayobozi bo mu butariyani, kuri iyo mirimo mishya, yaje kubwirwa ko bibeshye ku izina atariwe bashakaga kugaha, ubwo bihita bimurakaza, kubera ukuntu bamutesheje umwanya ategura urugendo rujya mu butariyani.
Mu byukuri, ubundi uyu mwanya wari wagenewe Franco Braga, umwarimu w’umutariyani, ariko we yigisha ibijyanye n’ubwubatsi. Francesco Braga we akimara kubyumva, yibajije ukuntu umwarimu ufite impamyabumenyi mu kubaka amazu adasenywa n’umwuzure, yajya kuba minisitiri w’ubuhinzi!.
Nkubito Gael
Umuseke.com
3 Comments
iyo bahita se bakamwihera ubundi ko mbona ari ikizungerezi ra?
Nkubwo nange bakanyibeshyaho bakangira Meya!!!Ibigage byose nabanza nkabisogongera bajya kumenyako banyibeshyeho nkuyemo ibondo!!!
Iyo abimenya disi agahita yaka avance sur salaire!!!
Comments are closed.