Digiqole ad

Bamwe mu bahanzi nyarwanda baririmbye muri CHAN binubiye ko bafashwe nabi

 Bamwe mu bahanzi nyarwanda baririmbye muri CHAN binubiye ko bafashwe nabi

Batangira kuririmba bari bafite microphone eshatu gusa

Bamwe mu bahanzi nyarwanda hashize igihe binubira uburyo bakunze kutitabwaho mu birori bitandukanye bikomeye mu gihugu. Rimwe na rimwe bakitabwaho nyuma y’abanyamahanga. CHAN nayo aho igeze ubu ngo nta tandukaniro babonye.

Batangira kuririmba bari bafite microphone eshatu gusa
Batangira kuririmba bari bafite microphone eshatu gusa

Ku itariki ya 16 Mutarama 2016 ubwo hatangizwaga irushanwa rya CHAN rihuza abakinnyi bakinira imbere mu bihugu, bamwe mu bahanzi bagombaga kuririmbamo ntibishimiye uburyo bafashwe.

Bamwe bakavuga ko uretse kuba baragiye bahamagarwa mu ijoro buri bucye igikorwa kiba nta n’umwe wanamenyeshwejwe mbere ngo yitegure, bakaba baranatutswe imbere y’abafana babo na bamwe mu bari babashinzwe.

Aba bahanzi abenshi muri bo baganiriye n’Umuseke, gusa basaba ko tutavuga buri umwe twaganiriye, icyo bahurizaho ni uko umuhanzi w’umunyarwanda atatera imbere mu gihe abakamuteje imbere batamuha agaciro.

Umwe yagize ati “Turi abahanzi b’abanyarwanda kandi bakunda igihugu cyabo ari nayo mpamvu ibyo dukora bigaragara bakanadutumira kuza kuririmba mu bitaramo.

Agasuzuguro ka bamwe mu bategura ibitaramo cyangwa abashinzwe abahanzi mu bitaramo runaka, ni kimwe mu biduca intege dufite.

Ejo bundi natangajwe no kubona ‘Event’ nk’iriya ijya kuba abashinzwe ibikorwa batarashyira ibintu ku murongo.

Ku buryo abahanzi bose uko twari barindwi twahuriraga kuri ‘micro’ ebyiri gusa. Ku buryo uwajyaga kuririmba yayishikuzaga undi.

Ikindi ni uburyo uwari ushinzwe abahanzi yatinyukaga agatuka umuntu igitutsi gikomeye imbere y’abantu kubera ko arimo gusaba uko yajya kuririmba kandi nta micro yahawe.

Mu gihe cyose rero nta gaciro umuhanzi nyarwanda azahabwa, nta na rimwe azigera ajya ku isoko mpuzamahanga ngo ahangane n’abandi kandi si uko turi abaswa”.

Bamwe muri abo bahanzi bakomeza bavuga ko ikibazo cyo kudahembwa neza nk’umunyamahanga uba watumiwe cyo batakigitindaho cyane kuko gisa n’icyabaye umuco, ariko ngo nibura nibahabwe agaciro n’icyubahiro nk’abenegihugu nk’uko babivuga.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Agaciro nimwe ubwanyu muzakiha,niba mugategereje kubandi, aho muribeshya cyane!
    Nigute mwe mwemeye kuririmba mubona conditions zisabwa zituzuye!
    Bivuze ko namwe ubwanyu ntimwari mwaba abanyamwuga nyabo.

    Ndizera ko mwahakuye amasomo azabafasha mu bihe bizaza.

  • Nimwebwe mwiteza abantu, agaciro ntawugasaba ahubwo umuntu arakiha!Uwigize agatebo ayora ivu! nigute mwebwe mubona ibintu biteguye nabi mukabyemera? hari umugozi babashyizemo se? ayo mafaranga muvugako ari macye kuki muyakira? igihe cyose ushinzwe kubishyura azabona ko ayo abahaye yose muyemera n’ubwo muba mugononwa azakomeza abikore. Mufite ikibazo cyo kuvugango “none se nituyanga turaba tubuze byose” Yes of course, muyange mukubitike n’ubundi mwarakubititse, ariko igihe kiragera kubera resilience yawe ukabasha kugira ijambo. igihe mwese muzishyira hamwe Leta ikabonako mwihagazeho izabonako hari class muri mo, ariko uyu mwanya tuvugana muraciriritse cyaneeeeee. Igihe cyose mutari mwamenya kuvuga ngo NO muzahorana ibibazo, nigute mwebwe mwemera kuririmba mubona microphones zituzuye? Ubuse mwigeze mwumva HE President PK asaba amahanga kutwubaha, never! twarakoze, ibikorwa birivugira, bimwe mubyemezo badufatira turabyanga n’ubwo byari bigoye kuko inkunga zagombaga guhagarikwa, byarabaye ariko nyuma baza gusanga ko u Rwanda ari igihugu kihagazeho kandi kitajegajega! mwebwe muhagaze kuki? Bralirwa ntiyabajugunyiye PGGSS aho abantu binjira k’ubuntu mwigeze mubihakana? kuko mwese muba mushonje mwahise mwemera ariko sibyo! Nta muhanzi wo hanze wiyubashye ushobora kwemera iriya deal. Munyumve neza Iki n’igitekerezo cyanjye kandi n’inama natangaga. Thx

    • Eric, iyaba bumva kweri wari ubabwiye. Nonese ko biyita aba star bazagera muri VIP yoMU RWANDA simvuze iya KENYA. pggss ubabwiye barasenga ngo bayijyemo, minister yababwiye kwibumbira hamwe bagire association,cooperateiv,cg urugaga ariko ntibabyumva bashaka uwubateza imbere niba basi bemera Imana ngo bibaze ko ubufasha buzahanuka kwijuru nka mana. Oya ni bareke kwigira cheap. ikibazo, ko bahora bavuga ngo kwisoko ryo mu mahanga, kandi baririmba bigana aba tz,aba kenya none muri eac ninde uzabatumira aho gutumira aba tz original.Mani martine yaraje neza na style yaba nyarwanda ariko muri music modern. na teta akomeje style ye yikinya afrika kivanze yagera kure kuko ntawe yigina. naho ngo ibisumizi…lab yande…union fait la force, ariko kandi reka kwigana za USA no mu RWANDA UTAZWI mvuze ubwoko bwa music yawe naho Amazina yo Mwiha aramenyekana Ukazarindira icyo avamwo Shwiiiiiiida

      • Sha umbaye kure Vianney we mba nguteye akantu rwose, ubusekoko navug’iki? mbwira ukuntu najya kureba umuntu uririmba indirimba yitwa Rihana? reba kuririmba indirimbo ukayitirira umuntu utakuzi, mutigeze muhura, ukayiririmba mururimi rutari nurwe, warangiza ngo ntagaciro abantu babaha? Video hafi yazose mukora zirasa, injyana zindirimbo zanyu hafi yazose nizimwe zimeze nk’amasogisi y’iburyo n’ibumoso kuko yose aba ameze kimwe!nta creativity mugira. Bamwe muri mwebwe Talent murayifite rwose ariko murajagaraye cyane kuburyo izabapfira ubusa.

  • UMUNTU AREBYE NEZA KU IFOTO ARABONA BATAZI NO KUBYINA, NDEBERA NKURIYA MUSAZA IBYO ARIMO…

    • Niba ntibeshya uwo Musaza uvuga ni Mihigo Chouchou umwe mu bacuranzi basobanutse tugifite hano mu Rwanda kimwe na Makanyaga,Gipeti nabandi bose baba hanze gusa buriya nyine yagiye i burya sazi arya isazi kimwe n’abandi. Ngo ribara uwariraye.

    • Uwo musaza uri gusuzugura ari muri bake burirana indege burigihe na perezida bagiye muri Rwanda day zibera akenshi mu mahanga.Buriya ntuzi icyo baba bamufungiye hariya umubona.

  • I byabana mu Rwanda no agahomamunwa aba artiste batikanga micro ebyiri koko? Ese Ministere ntiyari ibizi? Kandi nabonye hari nabahanga? Aliko se bo babyemerera iki? Biratangaje

  • Ngo bababwiye hasigaye umunsi umwe? kuki mutasubije ko bidashoboka kubera bababwiye bakerewe? Ahubwo na micro ebyiri mwahawe baragerageje, kuko nkurikije igihe mwabwiriwe bigaragara ko mutari muteganyijwe kuri gahunda y’uriya munsi. Nanjye nti mwiheshe agaciro bahanzi bacu!

  • Kuki se ababiteguye Batakwambura Micro imwe muza bariya bacommentator ba RBA TV, ko biba byumvikana ko nta kazi bazi ? commentaire Live zabo bahungu ziri FAKE wumva nta buhanga baragira. Muzabaze ababishinzwe babashakire formation mu bindi bihugu byabafasha? England, Spain, South africa, OUGANDA , Nigeria RDC congo, Brazil Italia Netherland nahandi…

  • Mwese ndemerana namwe ibyo mwandise ni ukuri gusa. Ariko se ubundi abo ba stars bacu ni aba stars bwoko ki? Muri bo uwakubwira ko azi gucuranga guitar cg ssynt ni nde? Indirimbo zabo ni imashini iziririmba mu by’ukuri uyo urebye neza usanga n’abakwiye izina ry’abahanzi ari mbarwa.

    Kuri bamwe kuba umustar ni ukumanura ipatalo amabuno akagagara, ku bakobwa bo ni ukwambara ubusa…. wagirango abashinzwe umuco byo ntibareba.

  • Birababaje
    Abahanzi bagomba kwihagararaho,barasuzugurwa pe!
    Ariko iyo Minisiteri niyo ya kabaye urugero rwiza.
    Naho nabonye abahanzi nibitinda bazatindahara kuko nabonye mubaha 1% cya abanyamahanga.mwarangiza duhe ingufu ibikorerwa iwacu! Murambabaje

  • peace, erega mu Rwanda ntabahanZi tugira ahubwo ni abashonji ni gute umuntu ashoborA kukubwira NGO ngwino mu gitaramo ejo yakubwiye uyu munsi warangiza ukwamwemerera ESE ubwo uba ugira gahunda mubyo ukora ,cyangwa ni nzara uba ufite,kandi president wacu agora abivuga NGO ntawe uzaguha agaciro utabanje kukiha ,ahubwo bo ibyo bakora ntabwo bazi ibyaribyo

  • HAHAAAAA Yemwe ngirwa ba star bo mu Rwanda mujye murya abana ubundi mubyare ibinyandaro,nimurangiza abo mwabyaranye mubatere amashoti nta kindi navuga.

  • kubeshya ni kubi, n’iriya ndilimbo bahanze ya CHAN nta kigenda.

  • Ahubwo iyo ngira ubushobozi bwo kubafunga mwagafunzwe yenda mugeze gereza mwasubiza ubwenge ku gihe. Umuntu arajya hariya akaririmba ubusa nta njyana nta melody nta text yarangiza ngo arashaka amafaranga n’ibyubahiro. Umuntu yubahirwa ibyo yakoze ntabwo yubahirwa ibyo yiyita atanakwiriye.Nimushaka amaronko kurusha kwita ku ireme by’ibyo muhanga ahubwo baraza kuzajya banabakubita usibye kubasuzugura kuko sinaba ndi bukwishyura ngo uze umfunyikire amazi maze ingendane!

  • Nihatari …hhh gsa icyombonye nuko izi Comment zandistwe nabantu batarenze batatu niba atarumwe..hhhh Abahanzi bo mu Rnda byo birazwi amakosa yabo ninayayandi hakwiyongeraho nubwiyemezi bwaburumwe ireme ryibyo bagakoze rigahita ryangirika..Naho kunzego zishinzwe gahunda zibintu bimwe nabimwe nkibirori nicyi nabo ireme ryibyo bakora ririhasi hakwiyongeraho ubwiyemezi bwaburumwe muribo umusaruro wagaturuste mugufatikanya ugacyendera Nyakubahwa Kgm Pl..niwe udushoboye kko we ninshyi azitunyuzamo ubwo icyo cyiba arigihano gito ..nkibazanti umunsi u Rnda Ruzaba Rutamufite harya ntawundi munya Rnda uzanoza ibyo ashinzwe..??? Ahaa Rnda untera impuhwe.

  • Birababaje cyane, iyo muba muzi icyo muzika ari cyo ntabwo mwakabaye mubwira umuhanzi nyarwanda gutya, hari igihe mwumva ibintu nabi, kwiha agaciro biruta gukora indirimbo igakundwa ni ukuhe? Muri mwese uwareba mu mashini zanyu cg telefone zanyu yasanga nta ndirimbo nyarwanda irimo? Mwarangiza ngo abahanzi nyabaki? Ahubwo mwe muri banyarwanda nyabaki? Muri mwese ni inde utazi indirimbo yitwa itsinzi ba nyirayo ntimubabona hariya? Umuntu wese akeneye gushyigikirwa ku rwego ariho? Ejo bundi mwavugirije induru amavubi ngo mushaka amagare nk’ibyo ni ibintu koko? Umuntu iyo utikunda ni gute yakunda abandi? Ikindi guhamagarwa batunguwe si ikibazo cy’umuhanzi; ni ubujiji bw’abateguye, ako gaciro muririmba rero umuhanzi avuze ati murantunguye sinzaza ni ukumwita inyangarwanda, indirimbo ze mukazihagarika ku maradiyo ngo asuzugura gahunda za leta! Baca umugani ngo “Utamufashe agira ati mukomeze“ niba wumva ko umuhanzi nyarwanda watumiwe guhagararira abandi ntacyo ari cyo, ufite ikibazo gikomeye cyane. Banza wibaze impamvu umuririmbyi yari akenewe hariya? Wibaze impamvu atari buri wese yaje? Wibaze impamvu wowe utahahamagawe?

Comments are closed.

en_USEnglish