Digiqole ad

Bamwe mu bagore barasaba ibisobanuro

Bamwe mu bagore ntibasobanukiwe akamaro k’inama y’igihugu y’abagore.

Gisagara – Abategarugori  bo mu murenge wa Ndora,  mu ka rere ka Gisagara ntibarasobanukirwa icyo bagenzi babo batowe kubahagararira mu nama y’igihugu y’abagore babamariye, kuko ngo usibye no kuba batabagana ngo baheruka batora, batazi n’aho abo batoye bakorera, atari uko batabakeneye ahubwo batasobanuriwe icyo babamariye.

Mu gasantere ka Gisagara ni nko mu kirometero kimwe uvuye ku biro by’akarere ka Gisagara. Abategarugori bahatuye batangarije Umuseke.com ko usibye ubwo babatoraga batazi aho ababahagarariye batandukaniye n’abayobozi basanzwe bo bavuga ko ngo biganjemo ab’abagabo bibagora kubabwira byose mu bibazo bahura na byo.

Ku bw’aba bagore ngo bifuza ko abo batoye bajya baza kubasura mu midugudu bakabiyereka bakababwira icyo bashinzwe, yewe byaba na ngombwa bakabakemurira na bimwe mu bibazo bibahangayikishije byo bo bita ko batatinyuka kubibwira abagabo.

WITONZE Tacienne ni umwe mu bategarugori bo mu murenge wa Ndora. Afite  imyaka 50 ahetse umwana usa n’aho akiri ku ibere, avuga ko hari ubwo aba bategarugori babasura bakabagira inama ariko ngo abenshi muri bo ntibabumva, akavuga ko ahubwo mbere ya byose bakwiye gusobanurira abagore uburenganzira bwabo.

WITONZE ati : “Abenshi n’inka pe, dore nk’ubu uyu mwana mpetse ni umwuzukuru wanjye yari atarageza igihe cyo gucuka, ariko nyina aratwite.   Ubu ni ibibazo kandi nta n’ahantu atuye amerewe nabi, ibyo ni ibibazo bimureba kandi afite aho yabibariza bakamugira inama.”

Cyo kimwe naWITONZE  kandi benshi muri aba bagore, ntibanazi ko uru rwego rubaho. Umwe mu bifuje kugira ibanga amazina yabo avuga ko atazi ko hari abagore babahagarariye, ati: “Nta rwego rw’abagore nagiyemo nagiye mu rwego rw’abashinzwe imirimo mu karere.”

Kuri iki kibazo, GASENGAYIRE Clémence ni uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Gisagara, avuga ko ari byo bagiye kuvugurura muri iyi manda nshya dore ko yatowe mu matora yo muri Gashyantare uyu mwaka w’2011.

Gasengayire ati: “Dukurikije uko abadamu bajya kutugirira icyizere ari uko batubonamo ibanga, natwe kuko tuzi ibanga ry’abadamu tukaba turifite tuzakora ibishoboka byose ku buryo tuzegera abagore bacu  duhereye ku mugore wo hasi, buri wese akatwibonamo.”

Aba bagore batangaje ibi mu cyumweru cyahariwe kuzirikana abagore kizasozwa ku itariki 8 Werurwe ku munsi w’abagore.

DUKUZUMUREMYI  Noël
Umuseke.com -Gisagara.

en_USEnglish