Digiqole ad

Bale kubera imvune yo ku itako ntazakina.

Bale ntazagaragara mu mukino uzahuza Pays des galles n’Ubwongereza

Umukinnyi Gareth Bale ntazagaragara mu mukino wo guhatanira tike yo kuzitabira Euro ya 2012 uzahuza igihugu cye cya Pays des Galles n`Ubwongereza kubera imvune yo ku itako.

Ubwo byatangazwaga ko Gareth Bale atazagaragara mu mukino wo guhatanira itike yo kuzitabira imikino ya EURO ya 2012 mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu,abenshi mu bongereza bashimishijwe n`iyi nkuru.

Bale yagiriye iyi mvune mu myitozo ku munsi wa gatatu akaba agomba gusubira mu Bwongereza kugirango yitabweho n`abaganga.Bikaba bigaragara ko imvune zikomeje kumwibasira kuko yari amaze igihe gito akirutse iyindi mvune.

Uyu musore akina imbere ku ruhande rw`ibumoso(winger) mu ikipe ya Totenham yo mu gihugu cy`Ubwongereza.Nyuma y`uko umutoza Harry Redknap afashe icyemezo cyo kumukinisha imbere amuvanye muri ba myugariro, Bale yakomeje kugenda yemeza benshi mu bamureba.Twavuga nk`igihe yabashaga kwinjiza ibitego bitatu mu izamu ry`ikipe ya Inter de Milan mu irushanwa ry`amakipe yabaye aya ambere iwayo ku mugabane w`uburayi.

Bale ari mu bakinnyi bahabwaga amahirwe yo kuba umwe mu bakinnyi b`umwaka ariko imvune zikomeje kumutesha ayo mahirwe.Mugenzi bakinana mu ikipe ya Totenham,Peter Crouch yatangaje ko bale atari umukinnyi worohera ba myugariro ahereye ku byo yakoreye Inter De Milan.

N`ubwo Bale atagize amahirwe yo gukinira igihugu cye kuri uyu wa gatandatu ubwo Pays des Galles izaba ikina n`Ubwongereza, abaganga bamukurikirana batangaje ko azagaragara mu mukino uzahuza Tottenham na Real Madrid ku itariki eshanu z`ukwezi kwa kane. Dore imwe mu mikino ikomeye iteganijwe mu guhatanira tike yo kujya muri EURO ya 2012:

Tariki ya 25 Werurwe:

  • Luxembourg 21:00 Ubufansa
  • Hispaniya 22:00 Repubulika ya Tchèque

Kuri 26 Werurwe

  • Pays des Gales 16:00 Ubwongereza

MUHIRE Rène Rambert
Umuseke.com

1 Comment

  • Uyu mwana wumusore adakinnye na Real nababara cyane kuko niwe wagombaga kuzayirangiza.

Comments are closed.

en_USEnglish