Digiqole ad

Baracyabangamiwe n’uruganda rw’impu

Huye: Abaturage bo  mu murenge wa Huye mu kagari ka Sovu ho mu karere ka Huye bakaba banaturiye uruganda rukora impu (New Rucep) baravuga ko uru ruganda rukomeje kubahungabanyiriza ubuzima bitewe n’umunuko uruturukamo, aba baturage bavuga ko batahwemye kugaragariza ubuyobozi iki kibazo nyamara ngo kugeza na n’ubu ntabwo barasubizwa.  Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwo buvuga ko iki kibazo bukizi ndetse ko buri kugikurirana n’ubushishozi ariko abaturiye uru ruganda bo bavugako ibi babibwirwa buri gihe ntibigire icyo bitanga.

Abaturage b' i sovu umunuko uva muruganda rw'impu ubageze habi
Abaturage b' i sovu umunuko uva muruganda rw'impu ubageze habi

 

Aba baturage bavuga ko kuva uru ruganda rwatangira gukora ubuzima bwabo bwabangamiwe bitewe n’umunuko ukomoka muri rwo. Bamwe mu baturage bagerageza kuvuga uko bumva umunuko uva muri uru ruganda wagereranywa bakavuga ko runuka nk’inyamanswa yapfiriye ahantu ikabora naho abandi bo bavuga ko batabona icyo bagereranya nacyo kuko umunuko warwo urenze. Bavuga ko igihe cyose, rwaba ruri gukora cyangwa  rutari gukora banukirwa.

Mukamugema Annonciata avuga ko kuva uru ruganda rwatangira gukora atongeye kumva agize ubuzima bwiza, Avuga ko yari atwite bityo ngo byamugizeho ingaruka ku buryo yari agiye gukuramo inda.  Mukamugema agira ati : « Jyewe uru ruganda kuva rwatangira gukora nahise ndwara, nari ntwite bityo uko umunuko wanjyeragaho nahitaga ntangira kuruka kugeza naho numvaga ngiye gukuramo inda. Byabaye ngombwa ko nimuka njya kubana n’ababyeyi banjye bitewe n’uko numvaga nkomeza kumererwa nabi, bityo rero uru ruganda ruratubangamiye, ntacyo rutumariye ahubwo icyo mbona ni uko ruzatwangiririza ubuzima, bibaye byiza rwose baruvana aha. »

Si Mukamugema uvuga ko uru ruganda rubabangamiye bitewe n’umunuko urukomokamo, kuko usanga n’abaturanyi be batanyuranya na we. Murindahabi Innocent avugako mbere y’uko uruganda rwubakwa hafi yaho atuye yari afite amahoro mu mutima we nyamara ngo nyuma yaho ruziye bashatse n’aho bakwimukira barahabura. Murindahabi agira ati : «  Uru ruganda rwatubereye ikibazo cyane, niyo urimo ugenda wumva uri kumwe n’umunuko wa rwo, kuko uba  warakubayemo mwinshi. » Akomeza avuga ko babajije ubuyobozi ngo bube bwabakemurira icyo kibazo nyamara ngo babona basa naho barangaranywe. Agira ati:«Ntabwo twanze iterambere bityo uru ruganda ntabwo dushaka ko barwimura cyangwa ngo barufunge, ariko nibakore ibishoboka byose uyu munuko urangire cyangwa ugabanuke twoye guhora twumva twabuze aho tujya cyangwa se niba bidashoboka ko uyu munuko washira badushakire aho twakwimukira hitaruye  uyu munuko

Nyirandekura Athanasie na we waganiriye n’umuseke.com avugako iyaza kugira ubushobozi yari gushaka uko abigenza akimuka. Agira ati : « Ubungubu twarashize kuko tubona ari nkaho twe twibagiranye, uyu munuko nta hantu na hamwe utagera, mu biryo uba urimo, mu buriri uba urimo, rwose nta hantu na hamwe wahungira uyu munuko, leta isa naho yaturutishije aba bazanye uru ruganda aha. Ni gute abayobozi bibagirwa abaturage babo kandi aribo bakagombye kubarengera,  ni ukuri twaraharenganiye. »

Nyamara nubwo aba baturage bavugako bakomeza kubangamirwa n’umunuko ukomoka muri uru ruganda rutunganya impu,ubuyobozi bwarwo buvugako ntako rutagize ngo rukemure iki kibazo. Modeste ari na we uhagarariye abakozi muri uru ruganda avugako bakoze ibishoboka byose ngo umunuko urangire. Agira ati : « Ntako tutagize ngo turwanye umunuko kuko ugereranyije ubu na mbere usanga ntaho bihuriye ubu warashize, gusa iyo imvura yaguye cyangwa umuyaga ugahuha umunuko uza buhoro ariko si ibyo gukabiriza ngo byacitse. »

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye na bwo buvugako iki kibazo bukizi ndetse ko bukomeje kugikurikirana. Umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Niwemugeni Christine avugako iki kibazo kizwi bityo ngo mu rwego rwo ku- gikemura  bakaba barashyizeho commission igomba kuganira na banyiri uru ganda ku buryo bashaka uko umunuko urangira mu gace ruherereyemo. Uhagarariye iyi commission yashyizweho n’akarere ngo ikemure iki kibazo Mutwarasibi Cyprien avugako baganiriye na nyir’uruganda ariwe Bashir Ruces bakamubwirako agomba gushaka uko umunuko washiraho akababwirako umunuko udashobora kurangira burundu muri kariya gace igihe cyose bagikora. Mutwarasibo agira ati : « Twasabye nyir’uruganda ko yashaka uko umunuko warangira, atubwirako kuwurangiza ngo bigere kuri zeru bidashoboka. » Akomeza agira ati : «Kuberako hari impu yari ashigaje twamuhaye iminsi cumi n’itanu yo kuba  yarangije izo mpu, hanyuma akaza tukongera tukicara tugashaka uko yakemura icyo kibazo bitaba ibyo tukaba twanamufungira aho gukomeza kwangiza ubuzima bwabatuye hafi aho. »

Uru ruganda rwatangiye gukorera mu kagari  ka Sovu mu mwaka wa 2007 aho abaturage bavugako batangiye kugaragariza ubuyobozi bwa bo iki kibazo gusa ngo bategereje igisubizo amaso agahera mu kirere kugeza ubwo iki kibazo bakigaragarije Nyakubahwa perezida wa Republika y’u Rwanda ubwo yasuraga akarere ka Huye tariki ya 16 Gicurasi 2011 akaba yarasize avuzeko ubuyobozi bw’akarere ka Huye bugomba gukemura iki kibazo byihutirwa . Ese  mu gihe magingo aya iki kibazo kitarakemuka kandi abaturage bavugako umunuko  ukomeje kugaragara muri aka gace, biraza ugenda bite?

Munyampundu Janvier

Umuseke.com

en_USEnglish